Soma ibirimo

Ingoro y’Ubutabera iri i Roma, ikoreramo Urukiko rw’Ikirenga

1 UKWAKIRA 2019
U BUTALIYANI

Ikibazo cy’uburenganzira bwo kurera umwana mu Rukiko rw’Ikirenga!

Ikibazo cy’uburenganzira bwo kurera umwana mu Rukiko rw’Ikirenga!

Ku itariki ya 30 Kanama 2019, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Butaliyani ruri i Roma, rwafashe umwanzuro utazibagirana ku birebana n’uburenganzira ababyeyi bafite bwo kurera umwana. Uwo mwanzuro wafashwe n’urukiko rukomeye kurusha izindi mu Butaliyani, watumye umubyeyi w’Umuhamya wa Yehova abona uburenganzira bwo kwigisha umwana we ukiri muto inyigisho zo muri Bibiliya.

Se w’uwo mwana utari Umuhamya, watandukanye na nyina yakomeje gutsimbarara avuga ko uwo mwana agomba kwigishwa inyigisho zo mu idini rye. Inkiko ebyiri zo hasi zari zaremeje ko uwo mugabo afite uburenganzira, zivuga ko kwigisha umwana inyigisho zo mu rindi dini byamugora. Uwo mwanzuro izo nkiko zafashe, watumye nyina atabona uburenganzira bwo kwigisha umwana we kandi na we yari abifitiye uburenganzira. Urukiko rw’Ikirenga rwasheshe umwanzuro wafashwe n’izo nkiko zo hasi kandi rushimangira ko ababyeyi bose bafite uburenganzira bungana ku mwana. Nanone urwo rukiko rwatsindagirije ko amadini yose “angana imbere y’amategeko,” rwamaganira kure icyo rwise “urwikekwe” izo nkiko zakoreye Abahamya ba Yehova. Uwo mwanzuro uvuga ko igihe ababyeyi batumvikanye ku nyigisho z’idini bakwigisha abana babo, umucamanza adafite uburenganzira bwo kwemeza idini ryiza kuruta irindi.

Twiringiye ko uyu mwanzuro ufashwe n’Urukiko rw’Ikirenga, uzatuma izindi manza zirebana no kurera abana zicibwa neza mu Butaliyani. Nta gushidikanya ko ibyo bizafasha ababyeyi bihatira kurera abana ‘babatoza kugira imitekerereze nk’i ya Yehova.’—Abefeso 6:4.