Soma ibirimo

Imwe mu nzu y’amacumbi iherereye mu mugi wa Bologne. Irimo ibyumba 41. Batangiye kuyimukiramo ku itariki ya 5 Nzeri 2020

16 UGUSHYINGO 2020
U BUTALIYANI

Imirimo yo kubaka ibiro by’ishami byo mu Butaliyani irakomeje nubwo bahuye n’ibibazo

Imirimo yo kubaka ibiro by’ishami byo mu Butaliyani irakomeje nubwo bahuye n’ibibazo

Imirimo yo kwimurira ibiro by’ishami byo mu Butaliyani mu mugi wa Bologne irakomeje, nubwo bahuye n’ikibazo k’ihungabana ry’ubukungu n’icyorezo k’indwara. Ku itariki ya 5 Nzeri 2020, wari umunsi udasanzwe kuko inzu ya mbere y’amacumbi yari yuzuye. Biteganyijwe ko uwo mushinga uzarangira mu mwaka wa 2023.

Hashyizweho komite igenzura imirimo yo kubaka ibyo biro by’ishami igizwe n’abavandimwe batanu. Nanone hari sosiyete ikora iby’ubwubatsi n’ibishushanyo mbonera itari iy’Abahamya ba Yehova yahawe akazi ko kubaka ayo macumbi. Yatangiye imirimo yayo muri Nzeri 2018.

Mu mwaka wa 2019, amasosiyete menshi yahuye n’ikibazo k’ihungabana ry’ubukungu. Ibyo byatumye iyo sosiyete ihagarika imirimo yayo kugira ngo yongere yitegure. Igishimishije ni uko imirimo yo kuzamura inkuta z’inzu y’amacumbi yari yararangiye, bityo ntibahagaze igihe kirekire.

Mu nzu imbere

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, icyorezo cya COVID-19 kibasiye amajyaruguru y’u Butaliyani harimo n’umugi wa Bologne. Abayobozi bahagaritse ibikorwa byinshi muri uwo mugi harimo n’imirimo y’ubwubatsi. Icyakora nyuma y’ukwezi, abayobozi boroheje ingamba zari zashyizweho, maze imirimo irakomeza ari na ko bakomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo yatanzwe n’umuryango wacu.

Paolo Comparato, umwe mu bagize komite igenzura imirimo y’ubwubatsi yaravuze ati: “Dushimira Yehova kuba imirimo yo kubaka irimo igenda neza. Iyo ataduha umwuka we wera ntitwari gushobora kwihanganira inzitizi twahuye na zo.”

Cristina Dallacasa, umuyobozi wa ya sosiyete y’ubwubatsi yaravuze ati: “Twishimiye ko ari twe Abahamya ba Yehova bahisemo ngo tububakire inzu izabagirira akamaro mu Butaliyani. Dukorana mu bumwe kandi ibyo byatumye tubasha kwihanganira ingorane twahuye na zo igihe twubakaga. Abahamya ba Yehova bita ku mishinga yabo kandi cyanecyane bakita ku mutekano w’abantu barimo bubaka.” Yashoje agira ati: “Ikiruta byose, nishimiye kubona abantu b’inyangamugayo kandi biringirwa. Muri iki gihe isi yugarijwe n’ihungabana ry’ubukungu n’ibindi bibazo muri rusange, gukorana n’abantu nka bo nta ko bisa.”

Twiringiye ko Yehova azakomeza gushyikira uwo mushinga, uzahesha ikuzo izina rye.—Zaburi 127:1.