23 UKWAKIRA 2019
U BUTALIYANI
Inyubako nshya z’ibiro byacu mu Butaliyani
Ibiro byacu by’ishami byari biherereye mu mugi wa Roma mu Butaliyani, bigiye kwimurirwa mu mugi wa Bologne n’uwa Imola. Bologne iherereye ku birometero 370 mu majyaruguru y’umugi wa Roma, na ho umugi wa Imola uri ku birometero bigera kuri 48 uvuye mu mugi wa Bologne. Imirimo yo kuvugurura inzu y’amagorofa ikenda izaba irimo ibiro by’ishami, yaratangiye. Kuva mu mwaka wa 2018, abantu basaga 60 bakora mu rwego rw’ubuhinduzi ndetse n’abakora imirimo ifitanye isano n’ubuhinduzi, batangiye gukorera mu nzu nshya yavuguruwe iri mu mugi wa Imola.
Kugira ngo abakozi ba Beteli barimo bimukira mu mugi wa Bologne bazabone aho kuba, hari inzu y’amagorofa arindwi irimo yubakwa, ifite parikingi munsi y’ubutaka iherereye ahantu hareshya n’ikirometero kimwe n’igice uvuye ku nzu y’ibiro. Indi nzu y’amacumbi na yo izubakwa hafi aho.
Mu mwaka wa 1948, ni bwo Abahamya baguze amazu yo gukoreramo, maze imirimo yakorerwaga mu mugi wa Milan, yimurirwa i Roma. Kuva icyo gihe, Abahamya ba Yehova bo mu Butaliyani bariyongereye mu buryo butangaje. Mu myaka ya 1940, hari ababwiriza batageze no kuri 200 mu gihugu hose. Ariko ubu, hari ababwiriza basaga 250.000, ari na ho hari ababwiriza benshi ugereranyije n’ibindi bihugu by’i Burayi. Uko umubare w’ababwiriza ugenda wiyongera, ni na ko hakenerwa abakozi ba Beteli benshi, n’inyubako zo gukoreramo. Mu mwaka wa 2006, ibiro by’ishami byo muri icyo gihugu byakoreraga mu mazu 99. Ibiro by’ishami nibimara kwimurirwa mu mugi wa Bologne, umubare w’abagize umuryango wa Beteli uzagabanuka, kandi tuzasigarana inyubako eshanu gusa.
Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza kuduha umugisha muri uyu mushinga, kandi aya mazu mashya arimo yubakwa, akazadufasha gushyigikira umurimo ukorerwa mu Butaliyani, aho ‘imirima yeze kugira ngo isarurwe.’—Yohana 4:35.