26 GICURASI 2020
U BUTALIYANI
Twagiranye ikiganiro n’umuganga uvura indembe mu bitaro byo mu Butaliyani
Umuhamya witwa Giandomenico Gullà, ni umuganga mu bitaro bivura indembe bya Erba hafi y’umugi wa Como, mu Butaliyani. Akazi akora katumye ahura n’abarwayi benshi banduye icyorezo cya COVID-19. Icyakora ukwizera kw’Abahamya bagenzi be, gutuma agira amahoro yo mu mutima, bigatuma ashobora guhumuriza abandi (2 Abakorinto 1:4). Ibyo bigaragazwa n’ibyo yivugiye mu kiganiro yagiranye n’Urwego Rushinzwe Gutanga Amakuru rukorera ku biro byacu byo mu Butaliyani.
Ibi bikurikira ni bimwe mu byo twaganiriye na Gullà. Bimwe muri byo byagize icyo bihindurwaho kugira ngo birusheho kumvikana.
Ese watubwira bimwe mu bibazo wahuye na byo muri iki gihe k’icyorezo?
Giandomenico Gullà: Ku bitaro nkoraho, twese byaradutunguye ku buryo wagiraga ngo ni tsunami. Imikorere y’ibitaro yose yasubiwemo ku buryo byari bisigaye bivura abarwayi ba COVID-19. Byari bibabaje kuko abarwayi babaga bari mu kato, badashobora guhura na bene wabo cyangwa inshuti zabo. Ni ge wari ushinzwe guterefona bene wabo nkababwira uko abarwayi bamerewe. Umunsi umwe ari nijoro, hari umwana w’umuhungu nahamagaye mubwira ko se yari agiye gupfa. Nakoresheje terefoni yange, mumwereka kuri videwo. Byatumye uwo mwana yongera kubona se bwa nyuma nubwo yari muri koma. Wabonaga bibabaje.
Ibyo wize muri Bibiliya byaguhumurije bite?
GG: Niboneye ukuntu abo dukorana babaga bataye umutwe. Navuga ko gusoma Bibiliya ari byo byamfashaga gutuza. Narushijeho gusobanukirwa ko Yehova yaduhaye imyitozo idufasha kwihangana muri ibi bihe bigoye. Iki cyorezo ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya burimo busohora. Ibyo bituma ndushaho gutuza. Ukwizera kwanjye na ko kwarushijeho gukomera.
Yehova agufasha ate guhumuriza abandi?
GG: Umwuka we umpa imbaraga zimfasha mu muryango no mu kazi, maze nkabona uko mpumuriza abavandimwe bagezweho n’iki cyorezo.
Ese wadusobanurira ukuntu Yehova agufasha guhumuriza abagize umuryango wawe?
GG: Nubwo nkora igihe kirekire, ngerageza gushaka akanya ko kwiga Bibiliya ndi kumwe n’abagize umuryango wange. Byatumye ndushaho kunga ubumwe n’umugore wange kandi na we arushaho gukunda Yehova. Gahunda yo kwigira Bibiliya mu muryango, yafashije umukobwa wacu witwa Ginevra ufite imyaka itatu. Na we yabonye ko ibintu byahindutse, kuko hari igihe njya ku kazi, maze akambwira ati: “Papa sinshaka ko ujya ku kazi kuko hariyo Koronavirusi,” cyangwa akambwira ati: “Papa mfite ubwoba ko utagaruka.” Tumucurangira indirimbo zo kuri Tereviziyo ya JW maze akongera akishima.
Ese watubwira ukuntu wafashije umwe mu bo mukorana?
GG: Umukozi umwe dukorana yatangiye kwiga Bibiliya. Mu myaka mike ishize, twahuriye mu bitaro aho nakoraga, nuko dutangira kuganira kuri Bibiliya. Yatangiye kwiga Bibiliya mbere y’uko iki cyorezo gitangira kandi yiyemeje gukomeza kwiga. Ubu hari igihe twiga kabiri mu cyumweru kandi dukoresha ikoranabuhanga rya videwo. Nashimishijwe n’igihe yambwiye ati: “Kwiga Bibiliya bituma ubuzima bwange bugira gahunda. Numva ntagihangayitse. Namenye impamvu turi ku isi kandi menya impamvu hariho indwara z’ibyorezo. Ubu ndatuje kandi simpangayikishijwe n’igihe kizaza.”
Wafashije ute abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero?
GG: Hari Umukristokazi [witwa Daniela Sgreva] duteranira hamwe basanganye indwara ya COVID-19 nuko ajya mu bitaro. Nahamagaye abavandimwe babiri bafite ambiransi, tumujyana kwa muganga. Abo bavandimwe bakoze urugendo rw’ibirometero birenga 50 kugira ngo baze kumufata. Akibabona yarishimye cyane. Igihe yageraga kwa muganga ahavurirwa indembe, yahumurijwe n’uko yahansanze. Ubwo naramwakiriye, kandi kubera ko twese twari abaganga, yumvaga ari mu maboko y’abavandimwe biteguye kumufasha. Gutekereza ukuntu abavandimwe bose bamwitayeho kandi bakamufasha, byatumye yumva arushijeho gukomera. Yaravuze ati: “Nari nsanzwe nzi ko Yehova yumva amasengesho yacu, ariko nasanze biruta uko nabitekerezaga!”
Buri munsi ndushaho kwishingikiriza kuri Yehova, kugira ngo ampe imbaraga. Iyo ngiye ku kazi cyangwa mvayo, mba numva indirimbo zacu, kandi rwose zituma mbona imbaraga mba nkeneye uwo munsi. Iyo numva ya ndirimbo ivuga ngo: “Yehova azagufasha” ndushaho kumushimira. Nsubiramo amagambo yayo agira ati: “Ntazigera antererana; anyitaho kuko ankunda; sinduhira ubusa.”