Soma ibirimo

21 UKWAKIRA 2016
U BUTALIYANI

Abahamya ba Yehova bahumurije abagezweho n’umutingito mu Butaliyani

Abahamya ba Yehova bahumurije abagezweho n’umutingito mu Butaliyani

I ROMA—Muri Nzeri 2016, Abahamya ba Yehova batanze igazeti y’Umunara w’Umurinzi yibanda ku ihumure. Iyo gazeti yari ifite umutwe uvuga ngo “Ni he wavana ihumure?” ni yo Abahamya bo hirya no hino ku isi batanze. Abahamya ba Yehova bakoze uko bashoboye kose bahumuriza abantu bo mu Butaliyani, bari ahibasiwe n’umutingito wari ku gipimo cya 6,2, mu karere ka Lazio, Marche n’aka Umbria. Uwo mutingito wabaye ku itariki ya 24 Kanama 2016, uhitana abantu 300 naho abandi 2.000 bavanwa mu byabo.

Christian Di Blasio, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Butaliyani, yaravuze ati “turi muri gahunda yo guhumuriza abantu bo hirya no hino ku isi, ariko ikaba yihariye hano mu Butaliyani, kubera ko tuzi ibibazo abibasiwe n’umutingito bahanganye na byo, kandi tukaba twita ku bakora imirimo y’ubutabazi.

Abahamya ba Yehova baganira n’umuntu warokotse umutingito mu mugi wa Amatrice, ahari abantu benshi bibasiwe n’umutingito.

Nubwo aho umutingito wageze hari amatorero 15, nta Muhamya n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije. Icyakora hari amazu atatu y’Abahamya yasenyutse, andi arangirika. Di Blasio yavuze ko bamwe mu Bahamya basenyewe n’umutingito bifatanyije muri gahunda yo guhumuriza abandi batanga iyo gazeti. Nanone Abahamya barokotse umutingito waherukaga kuba, na bo baje guhumuriza abibasiwe n’umutingito. Di Blasio yagize ati “Abahamya bari hano bavuga ko ubutumwa bwo muri Bibiliya bufitiye akamaro abantu kandi ko bubahumuriza. Bifuza guhumuriza abantu benshi bashoboka.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

Mu Butaliyani: Christian Di Blasio, 39-06-872941