Soma ibirimo

2 UKUBOZA 2016
U BUTALIYANI

Abayobozi batanze icyumba ngo kijye gikorerwamo amateraniro

Abayobozi batanze icyumba ngo kijye gikorerwamo amateraniro

I ROMA—Abayobozi ba gereza yo mu mugi wa Bollate uherereye ku birometero 15 mu majyaruguru y’umugi wa Milan, bahaye Abahamya ba Yehova icyumba kinini ngo bajye bagikoreramo amateraniro. Ibyo babikoze bagamije gushimira Abahamya ba Yehova bitewe n’uko bita ku mfungwa zo muri iyo gereza.

Dogiteri Massimo Parisi, umuyobozi w’iyo gereza, yavuze ko intego y’iyo gereza ari iyo gufasha imfungwa kutiheba. Yaravuze ati “intego yacu ni iyo gufasha imfungwa kongera kwigirira icyizere. Kugira ngo tubigereho dukoresha uburyo butandukanye. Muri ubwo buryo harimo no gufasha abantu kumenya Imana.” Abahamya ba Yehova bamaze imyaka 13 bemerewe kwigisha imfungwa Bibiliya. Dogiteri Parisi yavuze akamaro k’iyo gahunda, agira ati “hashize imyaka myinshi dukorana n’Abahamya kandi imihati bashyiraho bigisha imfungwa Bibiliya, yatumye bamwe bahinduka. . . . Ibyo byatumye tugenera Abahamya icyumba bazajya bigishirizamo imfungwa.” Mu mezi make ashize, imfungwa zitabiraga amateraniro y’Abahamya kandi incuro ebyiri, amateraniro yacu yitabiriwe n’imfungwa zisaga ijana.

Gereza ya Bollate.

Christian Di Blasio, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Butaliyani, agira ati “twashimishijwe no kuba abayobozi ba gereza ya Bollate baraduhaye ahantu ho gusengera. Twifuza gukomeza gukorana na bo, bityo tugafasha imfungwa kwiga Bibiliya.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

Mu Butaliyani: Christian Di Blasio, 39-06-872941