Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova batanga ibisobanuro ku birebana no kuvurwa hadakoreshejwe amaraso, mu nama y’abaganga yabereye i Roma

27 KAMENA 2019
U BUTALIYANI

Abaganga bashimishijwe n’uburyo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso

Abaganga bashimishijwe n’uburyo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso

Abaganga baje aho Abahamya batangiraga ibisobanuro mu nama yabereye i Palermo

Abaganga benshi bagize icyo bavuga kuri gahunda Abahamya ba Yehova bafite ku isi hose yo gutanga amakuru arebana n’uburyo bwo kuvura no kubaga hadakoreshejwe amaraso. Urwego rushinzwe gutanga amakuru ku bihereranye n’ubuvuzi (mu Butaliyani), rukorera ku biro by’Abahamya biri i Roma na rwo ruri muri iyo gahunda. Mu mwaka ushize, abahagarariye urwo rwego (mu Butaliyani) n’abari muri Komite zishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga, berekanye ibyo bakora mu nama yahuje ihuriro ry’abanga batera ikinya, abagabanyiriza abarwayi ububabare n’abavura indembe, yabaye kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 13 Ukwakira 2018, yabereye i Palermo, mu ntara ya Sicile. Iyo nama yahuje abahanga mu kubaga ikirangira, Abahamya babasobanuriye ibikorwa byabo.

Ubwo buba ari uburyo bwiza bwo guhanahana amakuru ahuje n’igihe n’abaganga babyifuza arebana no kuvura hadakoreshejwe amaraso. Iyo nama yabereye i Palermo yitabiriwe n’abaganga batera ikinya bagera ku 2.800, na ho iyabereye i Roma ni yo nama ya mbere yahuje abaganga babaga mu Butaliyani, kuko yitabiriwe n’abagera ku 3.500. Nanone yitabiriwe n’abayobozi b’ibitaro bikomeye. Muri bo harimo abari mu ihuriro ry’abaganga babaga bo mu Butaliyani n’abo muri Amerika. Hari ibigo bishamikiye kuri leta byashyigikiye iyo nama, urugero nka Minisiteri y’Ubuzima.

Vincenzo Scuderi, umuganga utera ikinya mu bitaro byo mu ntara ya Sicile, yageze aho Abahamya batangiraga ibisobanuro muri iyo nama. Ku itariki ya 18 Mutarama 2019, yavuye umurwayi w’Umuhamya wari urembye, ufite ikibazo gikomeye cy’umutsi ujyana amaraso. Yamubaze atamuteye amaraso, nubwo icyo gikorwa kitari cyoroshye. Uwo muganga yaravuze ati: “Ibisobanuro mwatanze muri iyi nama y’abaganga yo mu mwaka wa 2019, birumvikana. Inyandiko mwaduhaye zizadufasha cyane.”

Kugeza ubu, mu Butaliyani hari abaganga 5.000 bemera kuvura neza abarwayi b’Abahamya ba Yehova no kubabaga hadakoreshejwe amaraso. Buri mwaka, mu Butaliyani havurirwa Abahamya ba Yehova bagera ku 16.000 hadakoreshejwe amaraso.