23 GICURASI 2018
U BUTALIYANI
Kaminuza ya Padua yakiriye inama yigaga uburyo bwo kuvura abarwayi badatewe amaraso
I ROMA—Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017, abadogiteri, abashakashatsi n’abanyamategeko bahuriye mu nama yabereye muri kaminuza ya Padua, iyo ikaba ari kaminuza ya kabiri imaze igihe mu Butaliyani. Iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Hakorwa iki mu gihe abarwayi bafite imyaka y’ubukure banze guterwa amaraso mu gihe bavurwa?” Iyo nama yari yatewe inkunga n’amasosiyete arenga 25 yo mu Butaliyani akora ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima yo muri icyo gihugu.
Mu gihe cyashize, gutera umurwayi amaraso byafatwaga nk’aho nta ngaruka bigira kandi ko ari bwo buryo bwonyine umuganga yakoresha avura umurwayi urembye cyangwa amubaga. Abenshi mu batanze ibiganiro muri iyo nama bagiye barwanya iyo mitekerereze. Umwe mu bahanga bari batumiwe muri iyo nama witwa Dogiteri Luca P. Weltert, akaba ari n’umuganga ubaga umutima mu bitaro by’i Roma, yagize ati: “Uyu munsi twabonye ko gutera umurwayi amaraso bishobora kumugiraho ingaruka kandi ko akenshi biba atari ngombwa kuyamutera.”
Dogiteri Weltert n’abandi baganga bari bitabiriye iyo nama bageze kuri uwo mwanzuro bashingiye ku byo bagiye bibonera mu myaka bamaze bavura. Nanone bashingiye ku byavuye mu bushakashatsi bw’abahanga mu bya siyansi, bwagaragazaga ko gutera umurwayi amaraso bishobora gutuma apfa, akarwara izindi ndwara, akamara igihe kinini mu bitaro cyangwa bikamugiraho izindi ngaruka. *
“Uyu munsi twabonye ko gutera umurwayi amaraso bishobora kumugiraho ingaruka mbi kandi ko akenshi biba atari ngombwa ko uyamutera.”—Dogiteri Luca Weltert, ubaga umutima mu bitaro by’i Roma
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwakozwe ndetse no kuba guterwa amaraso bihenze cyane, byatumye mu mwaka wa 2010, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ribona ko hakenewe uburyo bwo gufasha umurwayi kudatakaza amaraso menshi mu gihe avurwa. Ubwo ni uburyo bwo kwita ku bintu byose umurwayi azakenera mu gihe azaba abagwa, bugatuma abagwa neza kandi bukagabanya ikoreshwa ry’amaraso mu buvuzi. Iryo shami ryasabye ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye, gushyiraho uburyo bufasha umurwayi kudatakaza amaraso menshi mu gihe avurwa.
Porofeseri Stefania Vaglio, uhagarariye itsinda ry’abaganga bashinzwe gutera amaraso mu bitaro bya kaminuza ya Sant’Andrea, biri i Roma, yamaze umwanya munini atanga ikiganiro ku birebana n’uburyo abaganga bakoresha, ngo bafashe umurwayi kudatakaza amaraso menshi mu gihe bamuvura. Yatsindagirije ko kera abaganga bakundaga kuvura abarwayi babateye amaraso y’abandi bantu, kandi bagashishikariza n’abantu kuyatanga ariko ubu “bakoresha amaraso y’umurwayi gusa.” Intego abaganga bafite ni yo gufasha umurwayi kudatakaza amaraso menshi, bagakora ku buryo mu gihe umurwayi abagwa, hakoreshwa amaraso ye gusa. Nanone Porofeseri Vaglio yavuze ko “iyo abaganga bavuye umurwayi bakoresheje amaraso ye, ari bwo baba bagaragaje ubuhanga kandi bakaba bamuvuye neza.”
Dogiteri Tommaso Campagnaro, ubaga mu bitaro bya kaminuza ya Verona, yavuze akamaro ko kudatera abarwayi amaraso. Yavuze ko yakoze ubushakashatsi kuva mu mwaka wa 1990 ku barwayi babazwe mu nda. Ubwo bushakashatsi yakoze bwagaragaje ko ugereranyije “abarwayi batewe amaraso ari bo bahura n’ibibazo nyuma yaho kandi bapfa ari benshi kuruta abatarayatewe.”
Dogiteri Campagnaro n’abandi bantu batanze ibitekerezo muri iyo nama, bashimiye cyane Abahamya kubera ko batumye abaganga batekereza uburyo bavura umuntu batamuteye amaraso. Anna Aprile, porofeseri wungirije muri kaminuza ya Padua mu ishami ryigisha amategeko agenga iby’ubuvuzi, yagize ati: “Dushimira Abahamya ba Yehova cyane, kubera ko ari bo batumye tumenya ikibazo cy’abantu batemera guterwa amaraso, bigatuma dutekereza ubundi buryo twavura abarwayi tutabateye amaraso.”
“Dushimira Abahamya ba Yehova cyane, kubera ko ari bo batumye tumenya ikibazo cy’abantu batemera guterwa amaraso . . .”—Anna Aprile, porofeseri wungirije muri kaminuza ya Padua mu ishami ryigisha amategeko agenga iby’ubuvuzi
Mu batanze ibiganiro muri iyo nama harimo abahanga mu by’ubuvuzi batandukanye, urugero nk’abatera ikinya, ababaga umutima, abavura indwara z’abagore, abahanga mu by’amaraso, ababaga ibibyimba n’ababaga amagufwa. Icyo bose bahurizagaho, ni uko inzego zose z’ubuvuzi, abanyamategeko n’abandi bantu bose bireba, bakwiriye kwemera ubwo buryo bushya bakurikije ibyo ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bwagezeho.
Dogiteri Weltert yongeyeho ati: “Mu mubiri w’umuntu, kubaga umujyana w’amaraso ni cyo kintu kigoye kurusha ibindi. . . . Niba rero ibyo bishoboka umuntu adatewe amaraso, nta kindi kintu kitashoboka.”
“Abarwayi batewe amaraso ni bo bahura n’ibibazo nyuma yaho kandi bapfa ari benshi kuruta abatarayatewe.”—Dogiteri Tommaso Campagnaro, ubaga mu bitaro bya kaminuza ya Verona
^ par. 4 Urugero, muri iyo nama bagarutse ku bushakashatsi buherutse gukorerwa mu burengerazuba bwa Ositaraliya bwasohotse mu kinyamakuru kivuga ibirebana no guterwa amaraso. Abakoze ubushakashatsi bavuze ko gahunda yo kubanza gufasha umurwayi ngo adatakaza amaraso menshi mu gihe avurwa, yageze ku byiza byinshi muri iyi myaka itandatu ishize. Basuzumye raporo z’ibizamini byakorewe abarwayi bagera ku 605.046 bavuriwe mu bitaro bine bikomeye. Basanze muri icyo gihe bamaze bakora ubushakashatsi, gukoresha amaraso mu kuvura byaragabanutseho 41 ku ijana. Nanone basanze muri icyo gihe, abantu bapfira mu bitaro baragabanutseho 28 ku ijana, abamara igihe kinini mu bitaro baragabanutseho 15 ku ijana, abandura indwara mu gihe bavurwa bagabanukaho 21 ku ijana kandi abagira ibibazo by’umutima no guturika k’udutsi two mu bwonko bagabanukaho 31 ku ijana. Iyo gahunda yo gufasha umurwayi ngo adatakaza amaraso menshi mu gihe avurwa, yagiriye abarwayi akamaro, igabanya ikoreshwa ry’amaraso kandi ntihenze.