Soma ibirimo

1 UGUSHYINGO 2016
U BUTALIYANI

Umutingito wibasiye u Butaliyani

Umutingito wibasiye u Butaliyani

Mu gitondo cyo ku itariki ya 30 Ukwakira 2016, umutingito ukaze uri ku gipimo cya 6,6 wibasiye akarere ko mu Butaliyani hagati. Uwo ni wo mutingito ukaze wibasiye icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1980. Nubwo abantu bagera kuri 20 bakomeretse, raporo zivuga ko nta wapfuye.

Uwo mutingito wakubitiye hafi y’umugi wa Norcia, waje ukurikiye indi mitingito ibiri yibasiye ako karere iminsi mike mbere yaho. Mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2016, habaye umutingito uri ku gipimo cya 5,5, nyuma y’amasaha abiri hakurikiraho undi wari ku gipimo cya 6,1.

Iyo mitingito tumaze kuvuga yibasiye ahantu hegeranye n’aho uwabaye ku itariki ya 24 Kanama wibasiye, ukica abantu bagera hafi kuri 300.

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bo mu Butaliyani byavuze ko nta Muhamya wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije. Icyakora ibyo biro bivuga ko hari imiryango ibiri y’Abahamya yasenyewe n’umutingito wo ku itariki ya 26 Ukwakira, na ho andi mazu y’Abahamya benshi akangirika. Abasaza b’itorero bo muri ako gace ubu barimo barakorana n’Abahamya bo muri utwo duce twibasiwe n’umutingito kugira ngo bamenye ibyo bakeneye n’ibyangiritse byose, cyane cyane ko abenshi bagihanganye n’ingaruka z’umutingito wabaye muri Kanama. Kimwe n’abandi baturage bo muri utwo duce, Abahamya benshi bagira ubwoba bwo kurara mu mazu yabo. Ibyo bituma abenshi barara mu modoka zabo no mu mazu Abahamya ba Yehova basengeramo, bakunze kwita Amazu y’Ubwami.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku cyicaro cyabo gikuru, igenzura imirimo y’ubutabazi ikoresheje amafaranga yatanzweho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Mu Butaliyani hari Abahamya basaga 251.000.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

Mu Butaliyani: Christian Di Blasio, 39-06-872941