Soma ibirimo

24 KANAMA 2017
U BUTALIYANI

Umutingito wibasiye ikirwa cyo mu Butaliyani

Umutingito wibasiye ikirwa cyo mu Butaliyani

Ku itariki ya 22 Kanama umutingito uri ku gipimo cya 4 wibasiye ikirwa kiri mu Butaliyani hakurya y’inkombe z’umugi wa Naples. Uwo mutingito washenye inyubako zitari nke kandi utuma abantu basaga 2.600 bava mu byabo, abagera kuri 40 barakomereka naho 2 barapfa.

Mu Bahamya 633 batuye kuri icyo kirwa nta wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije, ariko amazu y’imiryango igera ku 9 yarangiritse. Abahamya bo muri ako gace bakomeje gufasha bagenzi babo bibasiwe n’ibyo biza kandi bakabahumuriza mu buryo bw’umwuka.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Mu Butaliyani: Christian Di Blasio, +39-06-872941