23 MUTARAMA 2017
U BUTALIYANI
Urubura rudasanzwe mu Butaliyani
Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Mutarama 2017, haguye urubura rudasanzwe mu karere ka Abruzzo mu Butaliyani. Ako karere nanone kibasiwe n’umutingito ukaze muri Kanama umwaka ushize, abantu 30 baguye muri hoteli. Urwo rubura rwakurikiwe n’indi mitingito ine ikaze yari iri ku gipimo cya 5.0. Urubura rudasanzwe rwatumye gutabara abari bagwiriwe n’inzu bigorana cyane. Muri ako gace umuriro wari wabuze. Birasanzwe ko iyo haguye urubura rwinshi gutabara bigorana kandi imijyi imwe nimwe iba yitaruye nta n’amashanyarazi ifite.
Raporo ibiro by’ishami byo mu Butaliyani igaragaza ko nubwo nta Muhamya wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije, hakomeje gushyirwaho imihati kugira ngo bagere ku miryango y’abavandimwe bacu bari mu turere twibasiwe cyane n’umutingito hamwe n’urubura rwinshi. Abasaza bo muri utwo turere bafasha imiryango kubona ibyo kurya, amazi, inkwi n’ibindi by’ingenzi bakeneye.
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000
Mu Butaliyani: Christian Di Blasio, +39-06-872941