Soma ibirimo

Ingoro y’Ubutabera y’i Roma, aho Urukiko rw’Ikirenga rukorera

18 NYAKANGA 2019
U BUTALIYANI

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Butaliyani rwarenganuye Abahamya ba Yehova

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Butaliyani rwarenganuye Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 15 Gicurasi 2019, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Butaliyani, akaba ari rwo rukiko rusumba izindi muri icyo gihugu, rwashimangiye ko abavandimwe bacu bafite uburenganzira bwo gufata imyanzuro y’uko bari buvurwe. Urwo rukiko rwemeje ko umurwayi afite uburenganzira bwo kugira umuntu umuhagararira mu by’ubuvuzi, urugero nk’igihe yanze guterwa amaraso. Nanone urwo rukiko rwemeje ko amategeko y’u Butaliyani, aha umurwayi uburenganzira bwo kugena umuhagararira, kuko hari igihe aba adashobora kwivugira.

Cappelli n’umugore we

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’urubanza rwamaze igihe rw’Umuhamya witwa Luca Cappelli, akaba ari umusaza w’itorero. Mu myaka 25 ishize, yarwaye indwara ifata imitsi yo mu bwonko. Yakomeje kuremba ku buryo hari n’igihe yageraga aho adashobora kuvuga. Kubera ko indwara ye yari ikomeye, kandi akaba yari kuzavurwa mu buryo budasanzwe, yujuje inyandiko igaragaza ko umugore we ari we uzajya amuvuganira. Icyakora, umucamanza n’urukiko rw’ubujurire byanze ko uwo mugore ahagararira umugabo we, bityo Cappelli aba yambuwe uburenganzira buteganywa n’amategeko bwo kwanga kuvurwa uko adashaka, ni ukuvuga guterwa amaraso.

Icyo kirego cyashyikirijwe Urukiko rw’Ikirenga ku itariki ya 16 Gashyantare 2017. Urwo rukiko rwanzuye ko inkiko z’ibanze zarenze ku Itegeko Nshinga n’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kuko byombi biha umurwayi uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro. Igishishikaje, ni uko urwo rukiko rwavuze ko kwanga uburyo ubu n’ubu bwo kuvurwa, “birushaho kugira agaciro gakomeye, gakwiriye kurindwa no kubahirizwa, cyanecyane iyo umurwayi abitewe n’imyizerere ye yo mu rwego rw’idini.” Hashingiwe kuri uwo mwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga, inkiko zo mu Butaliyani zisabwa kubahiriza uburenganzira bw’Abahamya banga guterwa amaraso.

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, bashimishijwe no kuba urwo Rukiko rw’Ikirenga rwarafashe uwo mwanzuro, urenganura abavandimwe bacu bo mu Butaliyani, bifuza kuvurwa mu buryo buhuje n’umutimanama watojwe na Bibiliya, birinda amaraso.—Ibyakozwe 15:29.