U Butaliyani
Urwibutso rw’Abahamya bishwe n’ubutegetsi bw’igitugu
Mu Butaliyani habaye umuhango wo kwibuka Abahamya babarirwa mu bihumbi bishwe n’Abanazi.
Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Butaliyani rwarenganuye Abahamya ba Yehova
Urukiko ruherutse gufata umwanzuro urenganura Abahamya bo mu Butaliyani.
Abaganga bashimishijwe n’uburyo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso
Habaye inama ebyiri zatangiwemo amakuru ahuje n’igihe ku birebana n’ikoreshwa ry’amaraso mu buvuzi. Abaganga bagize icyo bavuga ku myifatire myiza y’Abahamya ba Yehova.
Urukiko rwo muri Sicily rwemeje ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo guhitamo uko bavurwa
Ni ubwa mbere urukiko rwo mu Butaliyani rufashe umwanzuro wemeza ko umuganga yarengereye uburenganzira bw’umurwayi.
Kaminuza ya Padua yakiriye inama yigaga uburyo bwo kuvura abarwayi badatewe amaraso
Mu gihe cyashize, gutera umurwayi amaraso byafatwaga nk’aho nta ngaruka bigira kandi ko ari bwo buryo bwonyine umuganga yakoresha avura umurwayi urembye cyangwa amubaga. Abenshi mu batanze ibiganiro muri iyo nama bagiye barwanya iyo mitekerereze.
Ikiganiro twagiranye na Luca P. Weltert, M.D.
“Usanga abaganga batagikunze gutera abantu amaraso, kandi ibyo ntibikorwa ku barwayi b’Abahamya gusa ahubwo bikorwa no ku isi hose. Byaje kugaragara ko kudatera abantu amaraso bigira akamaro.”
Ikiganiro twagiranye n’umwarimu wo muri kaminuza witwa Antonio D. Pinna, M.D.
“Sinavuga ko impamvu ituma umurwayi yanga amaraso, ari idini rye. Hari abarwayi batari n’Abahamya ba Yehova, baba badashaka guterwa amaraso.”
Ikiganiro twagiranye n’umwarimu muri kaminuza witwa Massimo P. Franchi, M.D.
“Nshimira Abahamya ba Yehova cyane. Batumye abadogiteri basanzwe, nange ndimo, bamenya akamaro ko kudakoresha amaraso mu kuvura.”
Abayobozi batanze icyumba ngo kijye gikorerwamo amateraniro
Abayobozi bashimye Abahamya kubera ko bamaze imyaka 13 bigisha Bibiliya imfungwa zo muri gereza ya Bollate, maze zikagira imyifatire myiza.
Abahamya ba Yehova bahumurije abagezweho n’umutingito mu Butaliyani
Muri gahunda yakozwe ku isi hose yo guhumuriza abantu, Abahamya ba Yehova bo mu Butaliyani bahumurije abibasiwe n’umutingito wabaye mu karere ka Lazio, Marche n’aka Umbria.