Soma ibirimo

Hejuru ibumoso: Abavandimwe barimo gukoresha imashini nini icapa mu nyubako za Beteli zari ziri i Numazu mu mwaka wa 1972. Hejuru iburyo: Amagazeti ya mbere yacapiwe mu Buyapani. Hasi: Icapiro ry’i Ebina, mu Buyapani, muri iki gihe

4 UKWAKIRA 2022
U BUYAPANI

Icapiro ryo ku biro by’ishami byo mu Buyapani rimaze imyaka 50

Icapiro ryo ku biro by’ishami byo mu Buyapani rimaze imyaka 50

Muri uyu mwaka wa 2022, icapiro ryo ku biro by’ishami ryo mu Buyapani rizaba rimaze imyaka 50 rikora.

Hagati y’umwaka wa 1950 na 1960, abavandimwe na bashiki bacu barangwa n’ishyaka bo mu Buyapani, bafatanyije n’abamisiyonari bagera kuri 70 maze bakora umurimo wo kubwiriza ku buryo umubare w’ababwiriza wiyongereye cyane. Kugira ngo habashe kuboneka ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bihagije mu rurimi rw’Ikiyapani, bafashe umwanzuro w’uko ku biro by’ishami byo mu Buyapani batangira gucapa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!

Mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye mu mugi wa Tokyo mu Kwakira 1969, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Amahoro ku isi”, umuvandimwe Nathan H. Knorr yatangaje ko mu gace ka Numazu, hafi y’umusozi wa Fuji hazubakwa ibiro by’ishami bifite n’icapiro.

Abavandimwe bitegura gucapa mu myaka ya kera bari mu icapiro aho ryahoze i Numazu, mu Buyapani

Imirimo yo kubaka yatangiye muri Mutarama 1972. Ku itariki ya 15 Kanama 1972, abakozi bari barangije gushyiramo imashini nini icapa, ipima toni 40 hamwe n’izindi mashini zari gukenerwa mu gucapa. Igazeti ya mbere yacapiwe ku biro by’ishami ni Nimukanguke! yo ku itariki ya ku 8 Ukwakira 1972 yasohotse mu Kiyapani. Umuvandimwe wahoze akora mu icapiro yaravuze ati: “Ndibuka ko nasutse amarira y’ibyishimo igihe nabonaga bwa mbere amakarito yuzuye amagazeti yacapiwe hano, agiye koherezwa mu matorero.”

Mu mwaka wa 1982, ibiro by’ishami byo mu Buyapani byimukiye mu zindi nyubako ziri mu gace ka Ebina. Izo nyubako zari nini ku buryo zari zikubye incuro eshatu izari ziri mu gace ka Numazu kandi icapiro ryaho ryakoreshaga imashini nshya, zihuta kandi zigezweho mu gucapa. Uretse gucapa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, batangiye no gucapa Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya. Nanone batangiye gucapa imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zirenga 200.

Ifoto ya vuba yerekana abavandimwe bari mu icapiro riri i mu gace ka Ebina mu Buyapani, barimo gukoresha imashini icapa ya MAN Roland

Ubu icapiro ryo mu Buyapani buri kwezi ricapa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! agera kuri 13.200.000. Guhera mu mwaka wa 2013, bacapye Bibiliya zirenga miliyoni 20 mu ndimi zisaga 100 kandi zoherejwe mu bihugu birenga 50 byo hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 1972, mu Buyapani hari ababwiriza bagera ku 13.000. Nyuma y’imyaka 50, ni ukuvuga mu mwaka wa 2022 uwo mubare wariyongereye, ubu ni ababwiriza barenga 213.000. Twishimira cyane kubona ukuntu iri capiro ryo mu Buyapani ryafashije cyane mu gushyigikira umurimo w’Umwami muri icyo gihugu no hirya no hino ku isi.—Matayo 28:19, 20.