23 NYAKANGA 2020
U BUYAPANI
Imvura n’imyuzure byangije byinshi mu magepfo y’u Buyapani
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu mu gace ka Kyushu, mu Buyapani. Ibyo biza byibasiye abavandimwe na bashiki bacu bo mu migi ya Minamata na Hitoyoshi mu ntara ya Kumamoto, n’abo mu mugi wa Omuta mu ntara ya Fukuoka. Nubwo nta Muhamya wapfuye, hari umuvandimwe na mushiki wacu bakomeretse bidakabije. Nanone hari ingo zigera kuri 48 z’Abahamya bagenzi bacu zangiritse n’Amazu y’Ubwami abiri byangijwe n’umwuzure. Hari n’andi Mazu y’Ubwami abiri yangijwe n’inkangu.
Komite y’ubutabazi yashyizweho n’ibiro by’ishami byo mu Buyapani kugira ngo ifashe abagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, mu mugi wa Kyushu na Okinawa, ubu irimo irakurikirana imirimo yo gufasha abahuye n’umwuzure. Abahagarariye Urwego Rushinzwe Ubwubatsi n’Ibishushanyo Mbonera muri icyo gihugu n’abagenzuzi basura amatorero yo muri ako gace, bihutiye gutabara.
Dusenga dusaba ko Yehova, “Imana itanga ukwihangana n’ihumure,” afasha abo bavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’ibyo biza.—Abaroma 15:5.