Soma ibirimo

23 UKWAKIRA 2019
U BUYAPANI

Imvura nyinshi n’imiyaga ikaze byibasiye u Buyapani

Imvura nyinshi n’imiyaga ikaze byibasiye u Buyapani

Kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 13 Ukwakira 2019, imvura n’umuyaga bidasanzwe bimaze kwica abantu bagera kuri 77, kandi iteza imyuzure ikaze mu Buyapani. Amazu abarirwa mu bihumbi yabuze amazi n’amashanyarazi. Abategetsi b’icyo gihugu bakomeje imirimo yo gushakisha abatwawe n’iyo myuzure. Inkubi y’umuyaga nk’iyo, yaherukaga kwibasira u Buyapani mu mwaka wa 1958.

Abavandimwe bacu bose bahatuye nta n’umwe wahitanywe n’icyo kiza. Icyakora icumi muri bo barakomeretse bidakabije. Nanone kandi, amazu arenga 1200 y’abavandimwe bacu yarangiritse. Amazu y’Ubwami 23 yarangiritse, kandi 3 muri yo ntashobora kuberamo amateraniro kubera ko yangijwe n’umwuzure, akaba nta n’amashanyarazi arimo. Inzu y’Amakoraniro yo mu mugi wa Tochigi na yo yarangiritse bidakabije.

Mu duce twa Fukushima na Nagano hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi. Hashobora kuzashyirwaho izindi Komite Zishinzwe Ubutabazi, uko ibyangiritse bizagenda bimenyekana. Abavandimwe bacu bagezweho n’icyo kiza, barimo barahabwa imfashanyo z’ibyokurya n’amazi. Abagenzuzi b’uturere barimo barahumuriza abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’icyo kiza, kandi bakabatera inkunga bakoresheje Bibiliya.

Twiringiye ko Yehova azakomeza kubera ubuhungiro abo bavandimwe na bashiki bacu bari mu bihe bikomeye.—Zaburi 142:5.