Soma ibirimo

Inzu y’Umuhamya inkubi y’umuyaga yangije

18 UGUSHYINGO 2019
U BUYAPANI

Indi nkubi y’umuyaga yongeye kwibasira u Buyapani

Indi nkubi y’umuyaga yongeye kwibasira u Buyapani

Ku itariki ya 25 n’iya 26 Ukwakira 2019, inkubi y’umuyaga yiswe Bualoi yibasiye uduce two mu burasirazuba bw’u Buyapani. Kuva muri Nzeri uyu mwaka, iyo nkubi y’umuyaga ikaze, ni iya gatatu yibasiye uburasirazuba bw’u Buyapani, nyuma ya Faxai na Hagibis. Uwo muyaga ukaze watumye inzuzi zirenga inkombe, maze biteza imyuzure. Amazu agera kuri 81 y’Abahamya yarangiritse bidakabije. Nubwo nta wapfuye, hari mushiki wacu wakomeretse. Abahamya batuye mu ntara ya Chiba, bibasiwe cyane n’izo nkubi z’umuyaga zose uko ari eshatu.

Kuva inkubi y’umuyaga yiswe Faxai na Hagibis zaba, hashyizweho Komite eshatu zishinzwe ubutabazi kugira ngo zigenzure imirimo yo gufasha abibasiwe n’ibyo biza. Ubu izo komite zikomeje kwita no ku bibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga iherutse kuba. Ibiro by’ishami byo mu Buyapani birimo birafasha izo komite, guha ubufasha bw’ibanze abo bavandimwe, urugero nko gusukura amazu yabo, kubaha imiti yica udukoko no gusana amazu yabo. Nanone abagenzuzi basura amatorero, barimo barabahumuriza.

Dukomeje gusenga dusabira abo bavandimwe bacu bo mu Buyapani muri ibi bihe bigoye barimo. Twiringiye ko Yehova azakomeza kubitaho kuko ‘bafite imitima ishenjaguwe’ batewe n’ibyo biza.—Zaburi 34:18.