Soma ibirimo

Imivumba ikaze y’amazi yiroha mu muhanda wo mu magepfo y’u Buyapani

10 UKWAKIRA 2019
U BUYAPANI

Inkubi y’umuyaga mu Buyapani

Inkubi y’umuyaga mu Buyapani

Kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Nzeri 2019, inkubi y’umuyaga yarimo imvura nyinshi yiswe Tapah, yibasiye amagepfo y’u Buyapani. Iyo nkubi yatumye ingendo zitandukanye zihagarara, kandi ituma amazu asaga 30.000 abura amashanyarazi. Mu migi ya Okinawa na Kyushu honyine, hakomeretse abantu basaga 50.

Raporo yavuye ku biro by’Abahamya byo muri icyo gihugu, igaragaza ko hari ababwiriza batanu bakomeretse, harimo na mushiki wacu wagiye mu bitaro. Amazu arenga 50 y’abavandimwe bacu yarangiritse. Abavandimwe babishinzwe na Komite Ishinzwe Ubutabazi, barimo barafasha abo bavandimwe babagezaho ibintu by’ibanze kandi bakabahumuriza bakoresheje Bibiliya. Ibiro by’ishami byo mu Buyapani bikomeje kwita ku bagwiririwe n’icyo kiza no kubafasha.

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu bo mu Buyapani, ngo bakomeze kwishingikiriza kuri Yehova, we uzabafasha kwihanganira ibyo bihe bitoroshye barimo.​—Zaburi 94:19.