5 NZERI 2024
U BUYAPANI
Inkubi y’umuyaga yangije byinshi mu Buyapani
Ku itariki ya 29 Kanama 2024, inkubi y’umuyaga yiswe Shanshan yateje inkangu mu ntara ya Kagoshima mu Buyapani, hamwe n’umuyaga mwinshi cyane wari ufite umuvuduko wari ku birometero hafi 160 ku isaha. Hari ibindi bice by’igihugu, urugero nka Kanto, Kyushu na Tokai byagushije imvura nyinshi cyane. Iyo mvura yateje inkangu n’umwuzure wangije imihanda ndetse n’amazu. Iyo nkubi y’umuyaga yishe abantu bagera ku 8 n’aho abarenga 120 barakomereka.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye
Ababwiriza 3 barakomeretse
Amazu 245 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 8 yarangiritse bidakabije
Amatariki amwe mu makoraniro y’iminsi itatu yo mu duce twagezweho n’iyo nkubi y’umuyaga yagombaga kubera yarahindutse
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’itorero bo muri utwo duce barimo gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo biza kandi bakabahumuriza bifashishije Bibiliya
Nubwo iyo nkubi y’umuyaga yateye benshi agahinda n’umubabaro, dukomezwa n’ukuntu Yehova ‘adufasha kandi akaduhumuriza.’—Zaburi 86:17.