Soma ibirimo

Inkangu mu ntara ya Fukushima igihe umutingito wari umaze kwibasira amajyaruguru y’iburasirazuba bw’u Buyapani

23 GASHYANTARE 2021
U BUYAPANI

Umutingito ukaze wibasiye amajyaruguru y’iburasirazuba bw’u Buyapani

Umutingito ukaze wibasiye amajyaruguru y’iburasirazuba bw’u Buyapani

Aho byabereye

Amajyaruguru y’iburasirazuba bw’u Buyapani, cyanecyane intara ya Fukushima na Miyagi

Ikiza

  • Ku itariki ya 13 Gashyantare 2021, umutingito uri ku gipimo cya 7,3 watumye mu duce tumwe na tumwe amazi n’amashanyarazi bibura. Uwo mutingito wibasiye utwinshi mu duce twari twaribasiwe n’umutingito wabaye mu mwaka wa 2011, wari ku gipimo cya 9.0

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza 11 barakomeretse

  • Abavandimwe benshi babuze umuriro n’amazi mu gihe runaka

Ibyangiritse

  • Amazu y’Ubwami 10 yarangiritse bidakabije

  • Amazu 205 yarangiritse bidakabije

  • Amazu 13 yarangiritse bikomeye

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi b’uturere n’abasaza bo muri utwo duce barimo barahumuriza ababwiriza baho, ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • Abahagarariye Urwego Rushinzwe Ubwubatsi n’Ibishushanyo mbonera hamwe n’abavoronteri bakorana n’urwo rwego, barimo baragenzura ibyangiritse ku Mazu y’Ubwami n’andi mazu

Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza guha imbaraga abibasiwe n’uwo mutingito.—Abafilipi 4:13.