4 MUTARAMA 2024
U BUYAPANI
Umutingito ukomeye wayogoje agace ka Noto mu Buyapani
Ku itariki ya 1 Mutarama 2024, mu karere ka Ishikawa mu Buyapani, mu gace ka Noto, habaye umutingito uri ku gipimo cya 7.6. Uwo mutingito ukomeye hamwe n’indi mitingito mito yakurikiyeho nyuma yaho, yangije amazu menshi hamwe n’imihanda yo muri ako gace. Abantu barenga 33.000 bavanywe muri ako gace. Abagera kuri 400 barakomeretse kandi hapfuye abantu 78.
Ingaruka uwo mutingito wagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta n’umwe mu bavandimwe na bashiki bacu wishwe n’uwo mutingito
Umuvandimwe 1 yarakomeretse bidakabije
Abavandimwe na bashiki bacu barenga 150 bavuye mu byabo
Amazu abiri yarasenyutse
Amazu 7 yarangiritse cyane
Amazu arenga 100 yarangiritse bidakabije
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse cyane
Amazu y’Ubwami 8 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo ifashe abahuye n’umutingito
Hari abavandimwe baturutse ku biro by’ishami byo mu Buyapani boherejwe kugira ngo bajye guhumuriza abahuye n’umutingito. Nanone abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo muri ako gace barimo guhumuriza abahuye n’uwo mutingito bakoresheje Ijambo ry’Imana kandi bakabaha bimwe mu byo bakeneye
Twizeye tudashidikanya ko Yehova azabera “ubuhungiro” abavandimwe na bashiki bacu bo mu Buyapani, kandi akabaha ihumure n’imbaraga zo kwihangana muri ibi bihe bigoye barimo.—Zaburi 18:2.