Soma ibirimo

10 NZERI 2019
U BUYAPANI

Umwuzure mu Buyapani

Umwuzure mu Buyapani

Ku itariki ya 28 Kanama 2019, imvura nyinshi yaguye mu gace ka Kyushu, mu Buyapani, yateje umwuzure wangiza byinshi. Kubera ko imigezi myinshi yuzuye kandi hakaba harashoboraga gucika inkangu, abantu basaga 800.000 basabwe kwimuka. Ibiro by’Abahamya byo mu Buyapani byatangaje ko ababwiriza 82 na bo bavanywe mu byabo. Raporo za vuba aha, zigaragaza ko inzu 40 z’Abahamya zangiritse, kandi Inzu y’Ubwami imwe ikangirika bidakabije.

Ibiro by’Abahamya byo muri icyo gihugu, byashyizeho komite y’ubutabazi kugira ngo abo bavandimwe bacu bagwiririwe n’ibiza bitabweho. Abagenzuzi b’uturere, abasaza b’amatorero ndetse n’abandi Bahamya, barimo barahumuriza bagenzi babo kandi bakabaha ibyo bakeneye. Dushimishwa no kuba urukundo dukundana rwaratumye abenshi bitangira gufasha abo Bakristo bagenzi bacu duhuje ukwizera.—2 Abakorinto 8:4.