Soma ibirimo

Inzu y’Ubwami yo mu mugi wa Hiroshima yasanywe.

7 UGUSHYINGO 2018
U BUYAPANI

Abahamya bafashije abibasiwe n’umwuzure mu Buyapani

Abahamya bafashije abibasiwe n’umwuzure mu Buyapani

Hari Abahamya basaga 47.000 batuye mu turere two mu burengerazuba bw’u Buyapani twibasiwe n’imyuzure muri Nyakanga 2018. Nyuma y’ibyo biza, hari Abahamya bagera ku 4.900 bahise batangira imirimo yo gusana no gusukura ingo zangiritse z’Abahamya hamwe n’Amazu y’Ubwami.

Abahamya barimo bakura imyanda mu Nzu y’Ubwami iri ku ifoto ibanziriza iyi ngingo.

Hashyizweho Komite eshatu Zishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi. Ibyo byatumye Abahamya basana Amazu y’Ubwami ikenda yari yangijwe n’umwuzure kandi bayakorera isuku. Ubu hari indi Nzu y’Ubwami bakirimo gusana. Nanone kandi, ingo z’Abahamya ba Yehova zigera ku 184 zarasanywe kandi hari izindi ngo 11 zigomba gusanwa muri uyu mwaka.

Amafoto agaragaza Inzu y’Ubwami yo muri Ehime mbere y’uko isanwa na nyuma y’uko isanwa.

Ifoto y’umuryango wa Abe utuye muri Ehime nyuma y’uko abavandimwe bamaze gusana inzu yabo.

Mu bantu bafashijwe harimo umuryango ufite abana batatu wa Taro na Keiko Abe utuye mu gace ka Ehime. Nyuma y’iminsi itatu umwuzure usenye inzu yabo, abavandimwe bo muri ako gace bahise bahagera batangira gusana inzu yabo, kandi bakuraho igisenge cyari cyangiritse bashyiraho igishya. Nanone Abahamya bo muri ako gace bahaye abana babo ibitanda, intebe n’ameza.

Ku itariki ya 20 Nzeri 2018, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya witwa Geoffrey Jackson wari uri mu Buyapani mu zindi nshingano, yaboneyeho umwanya wo gutanga disikuru mu materaniro yihariye yabereye mu Nzu y’Ubwami yo mu mugi wa Okayama. Abahamya bagera ku 36.691, hakubiyemo abibasiwe n’umwuzure ndetse n’abibasiwe n’umutingito wari umaze iminsi ubaye mu Buyapani, bateze amatwi iyo disikuru y’umuvandimwe Jackson. Yasobanuye uburyo Yehova akomeza kwita ku bagaragu be kandi akabahumuriza mu gihe bari mu bibazo. Nanone Jackson yafashe umwanya wo kuganira n’abantu bagwiririwe n’ibyo biza arabahumuriza.

Twese twishimira kuba mu muryango w’abagaragu ba Yehova kuko wigana Data wo mu Ijuru Yehova ukatugaragariza urukundo.—2 Abakorinto 1:3, 4.

Umuvandimwe Geoffrey Jackson, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi ari kumwe na mushiki wacu wo mu gace ka Okayama kibasiwe n’umwuzure muri Nyakanga 2018.