Soma ibirimo

12 NYAKANGA 2018
U BUYAPANI

Umwuzure wibasiye u Buyapani

Umwuzure wibasiye u Buyapani

Abantu bagera hafi ku 169 bishwe n’umwuzure n’inkangu byibasiye uduce two mu burengerazuba bw’u Buyapani. Ibyo biza byatumye ingo zigera ku 255.000 zibura amazi.

Nubwo nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’ibyo biza, Abahamya bagera kuri 200 bavanywe mu byabo kandi hari umwe muri bo wakomeretse. Uwo Muhamya wakomeretse yajyanywe kwa muganga kandi ubu arimo koroherwa. Amazu y’Abahamya agera ku 103 yarangiritse, naho imwe muri yo irasenyuka. Nanone Amazu y’Ubwami 11 n’Inzu y’Amakoraniro yangijwe n’umwuzure.

Hashyizweho Komite enye zishinzwe ubutabazi kugira ngo abagwiririwe n’ibyo biza bahabwe imfashanyo bakeneye, urugero nk’amazi, imyambaro n’ibyokurya kandi bahumurizwe. Izo komite zirateganya gukomeza gufasha abo Bahamya, urugero nko mu bikorwa by’isuku, kubakuriraho ibintu bishobora kubanduza indwara no gusana amazu yangiritse.

Dusenga tuzirikana abo Bahamya bagenzi bacu bo mu Buyapani bibasiwe n’ibyo biza, kandi twiringiye ko mu gihe kiri imbere, Yesu azakuraho ibiza burundu.—Matayo 8:26, 27.

 

Soma ibindi