Soma ibirimo

20 NYAKANGA 2017
U BUYAPANI

Imvura nyinshi yaguye i Kyushu mu Buyapani

Imvura nyinshi yaguye i Kyushu mu Buyapani

Nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Nanmadol yibasiye Amajyepfo y’u Buyapani, imvura idasanzwe yibasiye ikirwa cyitwa Kyushu, akaba ari cyo kirwa cya gatatu mu bunini. Ibyo byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 5 Nyakanga 2017, bituma haba imyuzure n’inkangu, ku buryo byabaye ngombwa ko abantu basaga 430.000 bavanwa muri ako karere mu buryo bwihuse. Mu gihe kirenga amasaha 12, hari hamaze kugwa imvura iri ku kigereranyo cya santimetero 50. Raporo zigaragaza ko kugeza ubu ibyo biza bimaze guhitana abantu bagera kuri 34. Kamwe mu duce twibasiwe kurusha utundi ni aka Fukuoka, gaherereye mu majyaruguru ya Kyushu.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko nta Muhamya wa Yehova n’umwe wahitanywe n’ibyo biza cyangwa ngo akomereke, nubwo amenshi mu mazu yabo yangijwe n’imyuzure. Amatorero y’Abahamya ba Yehova bo muri utwo duce barimo barafasha bagenzi babo bahuye n’ibyo biza.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Mu Buyapani: Ichiki Matsunaga, +81-46-233-0005