26 UGUSHYINGO 2014
U BUYAPANI
Abahamya bafasha abibasiwe n’inkangu zacitse i Hiroshima
EBINA, mu Buyapani—Imvura nyinshi yaguye i Hiroshima mu gitondo cyo ku itariki ya 20 Kanama 2014, yatumye hacika inkangu zahitanye abantu 74, abandi basaga 1.600 bakurwa mu byabo. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu Buyapani byavuze ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’izo nkangu cyangwa ngo akomereke. Icyakora hari amazu umunani y’Abahamya yangiritse.
Mu gihe cy’amasaha atatu gusa haguye imvura iri ku kigereranyo cya mm 218, yangiza byinshi ku buryo leta yahise ishyiraho gahunda z’ubutabazi. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu Buyapani na byo byahise bishyiraho komite ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, kandi bishaka n’Abahamya bo kwitangira gukora ibikorwa by’isuku. Abakoraga ibyo bikorwa by’isuku bakoreraga ku isheni, bagenda bakura imyanda n’umucanga byari mu mazu. Nanone kandi bamaze gusubiza mu mazu ibikoresho bitari byangiritse, bateyemo imiti yica udukoko.
Ikinyamakuru cy’igihugu (Yomiuri Shimbun) cyagize icyo kivuga ku Muhamya wagize icyo akora nyuma yo kurokoka icyo kiza. Cyavuze ko Kayoko Nakamizo utuye mu gace ka Yagi ko mu ntara ya Asaminami Ward, yasohotse mu nzu ye vuba na bwangu, “akagenda akomanga ku zindi ngo, kugira ngo arebe uko abazirimo bamerewe.” Ibyo byatumye Kayoko arokora umuturanyi we kandi afasha abandi kuva aho hantu hari hateje akaga.
Ichiki Matsunaga, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Buyapani, yagize ati “twifatanyije mu kababaro n’abagezweho n’ingaruka z’izo nkangu. Nubwo ibintu bitoroshye, dukomeje gutuza ari na ko dukora uko dushoboye kose ngo dufashe abaturanyi bacu kandi tubahumurize.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000
Mu Buyapani: Ichiki Matsunaga, tel. +81 46 233 0005