Soma ibirimo

13 NZERI 2018
U BUYAPANI

Inkubi y’umuyaga yibasiye u Buyapani

Inkubi y’umuyaga yibasiye u Buyapani

Ku wa Kabiri tariki ya 4 Nzeri 2018, inkubi y’umuyaga ikaze yibasiwe uduce two mu Burengerazuba bw’u Buyapani. Hari hashize imyaka irenga 20 icyo gihugu kitibasirwa n’inkubi y’umuyaga ikaze nk’iyo ngiyo. Abayobozi bahise bategeka ko abantu bo muri ako gace bimurwa, kandi nk’uko bari babyiteze, iyo nkubi y’umuyaga yangije ibintu byinshi.

Ibiro by’ishami byo mu Buyapani byatangaje ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Icyakora, abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 15 barakomeretse kandi ingo zigera kuri 538 zirangirika. Kugeza ubu, hari Amazu y’Ubwami agera kuri 44 na yo yangiritse.

Komite Ishinzwe Ubutabazi mu mugi wa Osaka n’iyo mu mugi wa Sakai ziri gukorana kugira ngo zitabare abagwiririwe n’ibyo biza, hakubiyemo gusana ingo zabo no kubahumuriza.

Dushimishwa n’uko Yehova azi ibibazo abagaragu be bahanganye na byo kandi akabafasha akoresheje bagenzi babo.—Zaburi 34:19.