10 UKWAKIRA 2018
U BUYAPANI
Inkubi y’umuyaga yiswe Trami yibasiye u Buyapani
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018, inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Trami, yibasiye agace ko mu magepfo y’U Buyapani, bituma hagwa imvura nyinshi. Iyo nkubi y’umuyaga yakomeje yerekeza mu majyaruguru, igenda igabanya ubukana, maze ku wa mbere tariki ya 1 Ukwakira igera mu mugi wa Tokyo. Yahitanye abantu batatu, abandi 200 barakomereka kandi ingo zirenga miriyoni zibura umuriro.
Raporo zatanzwe n’abagenzuzi basura amatorero yo muri ako gace zagaragaje ko ikirwa cya Okinawa cyo mu Magepfo y’u Buyapani, ari cyo kibasiwe kurusha utundi duce twose. Raporo yakozwe mu matorero y’Abahamya agabanyije mu turere dutatu tugize ikirwa cya Okinawa, yagaragaje ko nta Muhamya wahitanywe n’icyo kiza, ariko ko hari abavandimwe ikenda bakomeretse. Iyo nkubi y’umuyaga yangije amazu 120 y’Abahamya hamwe n’Amazu y’Ubwami 5 yo ku kirwa cya Okinawa. Hari andi Mazu y’Ubwami 41 yo mu tundi duce yangiritse uko iyo nkubi y’umuyaga yagendaga igera mu bindi bice byo mu Buyapani.
Abagenzuzi basura amatorero y’Abahamya yo muri utwo duce twagwiririwe n’ibiza, barimo barafatanya n’Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi, kugira ngo bamenye neza ibyangiritse, bahumurize abavandimwe na bashiki bacu kandi babafashe kubona ibintu by’ibanze bakeneye.
Dusenga dusabira abo bavandimwe bacu bagezweho n’iyo nkubi y’umuyaga hamwe n’ibindi biza byageze ku Buyapani. Twiringiye ko Data wo mu ijuru Yehova yakomeza guhumuriza abavandimwe bacu agatuma bashikama.—2 Abatesalonike 2:17.