Soma ibirimo

28 NZERI 2018
U BUYAPANI

Umutingito wibasiye agace ka Hokkaido mu Buyapani

Umutingito wibasiye agace ka Hokkaido mu Buyapani

Ku itariki ya 6 Nzeri 2018, umutingito uri ku gipimo cya 6 wibasiye ikirwa kitwa Hokkaido kiri mu majyaruguru y’u Buyapani. Uwo mutingito wahitanye abantu 41 kandi wangije insinga z’amashanyarazi. Nanone watumye imodoka zitwara abagenzi zidakomeza kugenda n’itumanaho rirahagarara.

Ibiro by’ishami byo mu Buyapani byatangaje ko nubwo nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’uwo mutingito, hari abagera kuri barindwi bakomeretse. Nanone amazu y’Abahamya agera ku 100 hamwe n’Amazu y’Ubwami 4 zarangiritse.

Umutingito ukimara kuba, ibiro by’ishami byasabye abandi Bahamya gufasha bagenzi babo bari mu turere twibasiwe n’uwo mutingito bakabaha ibyokurya, amazi n’ibindi bakeneye. Nanone hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo ikomeze kugenzura iyo mirimo yo gufasha abavandimwe kuko ishobora kumara igihe kirekire.

Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’uwo mitingito bakagira amahoro yo mu mitima.​—Abafilipi 4:6, 7.