Soma ibirimo

12 UGUSHYINGO 2013
U BUYAPANI

Inkubi y’umuyaga yiswe Wipha yibasiye u Buyapani

Inkubi y’umuyaga yiswe Wipha yibasiye u Buyapani

Ku itariki ya 16 Ukwakira 2013, inkubi y’umuyaga yiswe Wipha yibasiye inkombe y’uburasirazuba bw’u Buyapani. Ikirwa gito cya Oshima, kiri ku birometero bigera ku 120 mu majyepfo ya Tokyo, ni cyo cyibasiwe cyane kurusha ahandi hose. Imvura yarimo umuyaga mwinshi yari ku gipimo cya santimetero 84, yatumye imigezi irenga inkombe, inkangu ziracika, bituma hapfa abantu bagera kuri 35. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu Buyapani byavuze ko nta Muhamya n’umwe wo mu itorero ryo muri icyo kirwa wapfuye cyangwa ngo akomereke. Hari igisenge cy’inzu y’umuryango w’Abahamya ba Yehova cyangiritse cyane, maze bagenzi babo bo mu itorero baza kubafasha gusana. Nanone Abahamya bo muri ako gace batabaye abaturanyi babo, babazanira ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

U Buyapani: Shiro Hayasaki, tel +81 46 233 0005