21 UKWAKIRA 2022
U BWONGEREZA
Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igipunjabi (Shahmukhi)
Ku itariki ya 9 Ukwakira 2022, umuvandimwe Paul Norton, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Bwongereza, yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Igipunjabi (Shahmukhi). Porogaramu yo gutangaza ko iyo Bibiliya yasohotse bayikurikiranye irimo kuba. Abantu barenga 1.300 bakurikiranye iyi porogaramu, harimo n’abayikurikiraniye ku Mazu y’Ubwami ari hirya no hino mu ifasi y’ibiro by’ishami byo mu Bwongereza. Icyo gitabo cya Bibiliya cyasohotse kiboneka gicapye, amajwi no mu buryo bwa elegitoronike.
Igipunjabi ni ururimi ruvuga n’abantu babarirwa muri za miriyoni, mu Buhinde, muri Pakisitani ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye. Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Gipunjabi yanditswe mu nyandiko ya Gurmukhi yasohotse mu Kwakira 2020. Icyakora iyi Bibiliya nshya izafasha abasoma Igipunjabi mu nyandiko ya Shahmukhi badashobora gusoma Igipunjabi cyo mu mwandiko wa Gurmukhi cyangwa batanakizi. Kugeza ubu abandi bavuga Igipunjabi (Shahmukhi) bakoreshaga Bibiliya zo mu ndi ndimi, urugero nk’ururimi rwa Urdu.
Hashize imyaka myinshi hahinduwe ibitabo bimwe na bimwe bya Bibiliya mu rurimi rw’Igipunjabi (Shahmukhi). Icyakora abahinduye iki gitabo cya Matayo bo bibanze ku cyatuma kirushaho kumvikana kandi kugisoma bikoroha. Icy’ingenzi kurushaho n’uko abahinduzi bashubije izina rya Yehova mu mwanya waryo
Umwe mu bahinduzi bakoze kuri uyu mushinga yaravuze ati: “Abantu benshi bagiye bumva izina rya Yehova mu nsengero. Icyakora bitewe n’uko abahinduzi bagiye bakura izina ry’Imana mu mirongo myinshi, abantu bumva badashobora kuba incuti z’Imana. Ariko ubu bazajya abona izina ry’Imana aho byakagombye kuba riri hose.”
Twiringiye ko iyi Bibiliya izafasha abavandimwe na bashiki bacu gukomeza kuba incuti za Yehova kandi izahesha ikuzo izina ry’Imana.—Matayo 6:9.