Soma ibirimo

Inzu Urukiko rw’Ikirenga n’Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bwongereza na Pays de Galles rukoreramo

12 GICURASI 2020
U BWONGEREZA

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bwongereza rwemeje ko idini rifite uburenganzira bwo guca umuyoboke waryo

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bwongereza rwemeje ko idini rifite uburenganzira bwo guca umuyoboke waryo

Ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa gatatu 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bwongereza rwanze ubujurire rwari rwagejejweho, rushyigikira umwanzuro wari wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga uvuga ko dufite uburenganzira bwo gukurikiza amategeko yo muri Bibiliya, arebana no guca abantu mu idini.

Muri urwo rubanza, Urukiko rw’Ikirenga rwari rwemeje ko guca umuntu mu idini bitanyuranyije n’amategeko kandi ko atari gusebya uwo muntu. Perezida w’urukiko Richard Spearman, Q.C. yasomye umwanzuro w’urubanza avuga ati: “Birasanzwe ko idini rikurikiza amategeko yo muri Bibiliya, rigira uburenganzira bwo guca umunyabyaha. Ibyo ni ibintu byumvikana kandi bikwiriye, kuko umuntu wanga gukurikiza amategeko yo muri Bibiliya cyangwa utabishoboye, akomeje kuba muri iryo dini, ntarivanwemo yakwanduza abandi bantu beza baririmo.”

Hari umuntu wari waratanze ikirego mu Rukiko w’Ubujurire asaba ko umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga wasubirwamo. Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko ubujurire bw’uwo muntu “nta shingiro bufite” kandi ko umwanzuro urukiko rwafashe “uhuje n’amategeko” n’idini rikaba rifite uburenganzira bwo kwirukana umuyoboke waryo.

Umwavoka w’Abahamya ba Yehova witwa Shane Brady yagize icyo avuga kuri uwo mwanzuro wafashwe agira ati: “Uyu mwanzuro uhuje n’indi yafashwe n’inkiko zo mu Bwongereza, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, inkiko z’ubujurire zo muri Kanada, izo ku mugabane w’u Burayi n’izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo myanzuro igaragaza ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo guca umuntu mu idini ryabo.”

Dushimishijwe n’umwanzuro urwo rukiko rwafashe ugaragaza ko dufite uburenganzira bwo kuyoborwa n’Ibyanditswe, turinda abagize itorero abantu bashobora kubagiraho ingaruka mbi.—1 Abakorinto 5:11; 2 Yohana 9-11.