Soma ibirimo

Mushiki wacu Helen Budge yandikisha ikaramu ikoreshwa mu kwandika inyandiko isomwa n’abatabona

24 WERURWE 2021
U BWONGEREZA

Yifatanyije muri gahunda yo gutumira mu rwibutso nubwo afite ubumuga

Yifatanyije muri gahunda yo gutumira mu rwibutso nubwo afite ubumuga

Helen Budge ni Umuhamya wa Yehova uba mu mugi wa Edinburgh muri Ekose, afite ubumuga bwo kutabona. Kimwe n’abandi Bahamya ba Yehova bose, amabwiriza yo kwirinda icyorezo, yatumye Helen atabasha gukora umurimo wo kubwiriza asura abantu imbonankubone. Ariko ibyo ntibyamubujije gukora uko ashoboye ngo atumire abantu mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu.

Kugira ngo abigereho, Helen yabanje kwandika ibaruwa mu nyandiko y’abatabona. Yaravuze ati: “uru ni urupapuro n’ikaramu y’igiti. Arangije kwandika yasomeye iyo baruwa umwana abereye nyirasenge maze ayandika neza akoresheje ikaramu isanzwe.

Urupapuro rutumira abantu kuza mu Rwibutso rwanditse mu nyandiko isomwa n’abatabona

Kubera ko nyina wa Helen na nyirakuru ari Abahamya ba Yehova, kwizihiza urwibutso ni gahunda ikomeye mu buzima bwe. Helen avuga ko buri gihe yishimira gutumira abantu mu Rwibutso. Yaravuze ati: “Iyi ni inshuro ya 70 nizihije Urwibutso. Buri mwaka nshimishwa no kubona urupapuro rutumira abantu kuza mu Rwibutso mu nyandiko isomwa n’abatabona. Ndarusoma kugira ngo numve uko gahunda izaba imeze, maze nkatekereza ku bo nzatumira.”

Abakristo b’indahemuka bo ku isi hose bitewe n’urukundo bakunda abantu bazatumira abandi kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruzaba ku wa Gatandatu 27 Werurwe.—Luka 22:19.