Soma ibirimo

31 UKWAKIRA 2019
UKRAINE

Abahamya bo muri Ukraine bafite ikizere cy’uko bazarenganurwa

Abahamya bo muri Ukraine bafite ikizere cy’uko bazarenganurwa

Ku itariki ya 3 Nzeri 2019, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwashyizeho urugereko rwihariye rwo kurenganura Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Kryvyi Rih muri Ukraine. Urwo rukiko rwatangaje ko abayobozi b’umugi wa Kryvyi Rih barenganyije Abahamya baho kuko babimye ibyangombwa byo kubaka Inzu y’Ubwami.

Abahamya bari imbere y’aho bashakaga kubaka Inzu y’Ubwami mu mugi wa Kryvyi Rih muri Ukraine

Dukurikije ibyo urwo rugereko rwemeje, abo bayobozi b’umugi bagomba kwishyura amande arenga miriyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, kubera ko bangije inzu amatorero abiri yari guteraniramo. Nanone abo bayobozi barenze ku ngingo ya 9 yo mu mategeko mpuzamahanga (ishimangira uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama, kugira ibitekerezo bitandukanye n’iby’undi no kujya mu idini ushaka) n’ingingo ya 1 yo mu Masezerano mpuzamahanga yuzuza andi (ishimangira uburenganzira bwo kugira umutungo) yo mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Guverinoma ya Ukraine yahawe amezi atatu kugira ngo ijuririre uwo mwanzuro.

Hashize imyaka 15, amatorero abiri yo mu mugi wa Kryvyi Rih asabye ibyangombwa byo kubaka Inzu y’Ubwami. Ku itariki ya 9 Kanama 2004, Abahamya baguze inzu yari iri mu kibanza cyagenzurwaga n’umugi maze basaba ko bahakodesha mu gihe k’imyaka itanu, bakahubaka Inzu y’Ubwami. Ku itariki ya 28 Nzeri 2005, abayobozi b’umugi bahaye Abahamya ibyangombwa bya mbere. Nanone kandi abo bayobozi bibukije Abahamya ko bagomba kuba bafite igishushanyo mbonera k’inzu bateganya kubaka kandi kemejwe n’abahanga mu by’ubwubatsi, kugira ngo babone uruhushya rubemerera gutangira kubaka.

Ibyo basabwe byose barabikoze kandi basaba abayobozi b’umugi uruhushya rwa nyuma ku itariki ya 23 Kanama 2006. Nubwo amategeko asaba abayobozi b’umugi kuba yahaye Abahamya uruhushya mu gihe kitarenze ukwezi, na n’ubu ntibarabikora. Urukiko rw’akarere rwemeje ko ibyo abayobozi b’umugi bakoze binyuranyije n’amategeko, ariko abo bayobozi b’umugi nta cyo barabikoraho. Ku itariki ya 13 Mata 2010, Abahamya bashyikirije ikirego cyabo Urukiko Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kuko izindi nkiko nta cyo zabamariye.

Twishimiye ko urwo rukiko rw’u Burayi rwarenganuye Abahamya bagenzi bacu bo mu mugi wa Kryvyi Rih. Dukomeje gusenga dusaba ko ibyo urwo rukiko rwemeje byatuma abavandimwe bacu babona uko bubaka amazu yo gusengeramo Yehova.—Zaburi 118:5-9.