Soma ibirimo

Iburyo: Itsinda ry’abavandimwe bahora biteguye kujya mu duce two muri Ukraine tuberamo imirwano bajyanye imfashanyo bakanahungisha ababyifuza. Hejuru ibumoso: Abavandimwe bahungishije umuryango w’Abahamya barokotse igihe inzu yabo yasenywaga n’ibisasu

27 MATA 2022
UKRAINE

Abavandimwe bagira ubutwari bagashyira imfashanyo bagenzi babo baheze mu duce turimo intambara muri Ukraine

Abavandimwe bagira ubutwari bagashyira imfashanyo bagenzi babo baheze mu duce turimo intambara muri Ukraine

Ku itariki ya 24 Gashyantare 2022 muri Ukraine hatangiye intambara. Kugeze ubu hari Abahamya ba Yehova benshi babuze uko bava mu duce turimo imirwano. Itsinda ry’abavandimwe 21 bo muri Ukraine mu mugi wa Kremenchuk n’uwa Poltava bagaragaza urukundo rwa kivandimwe bakajya mu duce turimo imirwano kugira ngo bajye guhungisha bagenzi babo no kubaha ibintu by’ibanze bakeneye.

Mu byumweru bitandatu abavandimwe bamaze gukora ingendo zigera kuri 80. Bagenze ibirometero 50 000 bajya mu duce turimo imirwano, urugero nko muri Kharkiv bagiye gukurayo abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 400.

Itsinda ry’ababwiriza n’abana bo mu mugi wa Kharkiv bahunze

Ubu bamaze gutanga toni 23 z’ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi. Mbere y’uko batangira urugendo abavandimwe babanza gushaka bitonze imihanda irimo umutekano banyuramo, kugira ngo batanyura ahantu hari kubera imirwano. Urugendo rumwe rushobora kumara amasaha 19 kubera ko iyo bageze kuri bariyeri babahagarika bagasaka imodoka.

Nanone iyo bakora urugendo, indege z’intambara zibanyura hejuru. Abo bavandimwe bagenda babona amazu, imodoka n’imodoka za gisirikare byashenywe n’ibisasu. Rimwe na rimwe hari igihe bumva ubutaka butigise kubera ibisasu byitura hafi yabo.

Ku itariki ya 2 Mata 2022, igihe umuvandimwe Roman yiteguraga gushyira imfashanyo abavandimwe na bashiki bacu bo mu mugi wa Kharkiv, ibisasu byatangiye kugwa mu muhanda. Yahise yihisha mu nyubako zari hafi aho. Hashize iminota mirongo itatu yabonye ko umuhanda yari kunyuramo bawuteyemo ibisasu.

Umuvoronteri w’umushoferi witwa Volodymyr, yavuze ukuntu urugendo rwabaga ruteje akaga, agira ati: Inshuro nyinshi twasengaga Yehova ngo aduhe ubwenge maze dufate imyanzuro ikwiriye.”

Oleksandr n’umugore we Valentyna, babanaga n’ababyeyi be bageze mu zabukuru, mu mugi wa Kharkiv. Igihe imirwano yatangiraga muri uwo mugi babonaga ibisasu biturikira hafi yabo, nko muri metero 100 uvuye iwabo. Kubera ko nta modoka bagiraga ntibari kubona uburyo bahunga.

Abavandimwe baje kubahungisha. Oleksandr yaravuze ati: “Twasenze Yehova tumushimira kuba yarakoresheje abavandimwe bakaza kudufasha.”

Vasyl, umugore we Natalia n’abana babo batatu bamaze iminsi myinshi bihishe muri kave y’inzu yabo. Ku itariki ya 29 Gashyantare 2022 igisasu cyaguye hafi y’inzu bari bihishemo. Icyo gisasu cyasenye inzu yabo. Vasyl yibuka ko nyuma yo kumva urusaku rw’igisasu amatara yose yo muri kave yahise azima.

Vasyl, Natalia n’abana babo bari muri kave y’inzu yabo mere y’uko isenyuka

Igihe imirwano yagabanukaga uwo muryango wimukiye muri kave y’inzu y’abaturanyi. Ku itariki ya 3 Werurwe 2022, abavandimwe ni bwo bageze aho uwo muryango wari wihishe, maze bawuhungishiriza mu gace karimo umutekano.

Vasyl yavuze uko yumvise ameze igihe bahungishirizwaga mu gace karimo umutekano. Yaravuze ati: “Dushimira Yehova cyane. Icyumweru kimwe twamaze muri kave twumvaga ari nk’ibyumweru byinshi. Ubu twabashije kongera gufata amafunguro dutuje tudahangayikishijwe n’umutekano w’abana bacu.”

Umushoferi witwa Oleksandr, yavuze ko guhungisha abandi ari ikimenyetso kigaragaza ko abagaragu ba Yehova bunze ubumwe. Yaravuze ati: “Byamfashije kubona ko Yehova yita ku bagaragu be. Kubona uburyo abavandimwe na bashiki bacu bashimira bintera kugira ibyishimo byinshi.”

Dushimira cyane abavandimwe bagaragaza ubutwari kandi dusenga dusaba ko Yehova yakomeza kubaha imigisha kubera urukundo n’ubwitange bagira.—Abaroma 12:10.