Soma ibirimo

Nubwo Natalia (ibumoso) n’umukobwa we Habriela bahanganye n’ibibazo by’ubukene igihe intambara yatangiraga, bacumbikiye bagenzi babo

20 NYAKANGA 2022
UKRAINE

Abavandimwe bo muri Ukraine bafasha bagenzi babo nubwo na bo bakennye

Abavandimwe bo muri Ukraine bafasha bagenzi babo nubwo na bo bakennye

Abahamya ba Yehova bagera ku 47.000 bo muri Ukraine bahunze intambara ibera muri icyo gihugu. Bamwe bahungiye ahari umutekano muri icyo gihugu, maze bagenzi babo bahasanze babaha imyenda, amacumbi n’ibindi bakeneye. Abo bavandimwe bishimiye kwakira bagenzi babo bahuje ukwizera nubwo bahuye n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu kandi baba biteguye kubafasha.

Olha (uhera iburyo) ari kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu bahunze

Mushiki wacu Olha wo mu mugi wa Uman muri Ukraine n’umugabo we utari Umuhamya, bacumbikiye abavandimwe na bashiki bacu 300 mu gihe cy’amezi abiri igihe intambara yatangiraga. Abenshi muri bo bahararaga ijoro rimwe ubundi bagakomeza urugendo. Akenshi mushiki wacu Olha ntiyabonaga igihe gihagije cyo kubitegura kuko akenshi yamenyaga ko abavandimwe bagiye kuza ari mu gicuku, kandi yabimenyaga bageze hafi y’urugo rwe. Hari igihe Olha yacumbikiye abavandimwe na bashiki bacu 22 icyarimwe. Ibyo uwo mushiki wacu yakoze, byatumye umuhungu we w’imyaka 18 witwa Stanislav, yitoza umuco wo kwigomwa. Akenshi yararaga hasi kugira ngo icyumba cye agihe abavandimwe bari barimo guhunga.

Olha yaravuze ati: “Nishimira ko muri ibi bihe bikomeye nshobora gufasha abagaragu ba Yehova. Biranshimisha cyane.”

Liudmyla na Andriy

Andriy n’umugore we Liudmyla bacumbikiye Abahamya 200 mu gihe cy’ibyumweru bitanu. Hari igihe bacumbikiye abantu 18 mu ijoro rimwe. Andriy yaravuze ati: “Twakurikije amabwiriza twahawe n’ibiro by’ishami yo guhaha ibintu byinshi tukabibika. Ibyo twari twarabitse twabihaye abavandimwe bari barahunze, ku buryo babikoresheje mu gihe cy’icyumweru n’igice. Iyo abo bavandimwe babaga bagiye, basigaga amafaranga tukayakoresha duhahira abandi bazaza. Nanone Komite Ishinzwe Ubutabazi yatangaga ibyokurya ku buryo nta kintu twigeze tubura.”

Muri Werurwe, Vita wo mu mugi wa Ivano-Frankivsk yarimutse ava mu nzu yabagamo ajya kubana na mushiki we kugira ngo iyo nzu ye ayicumbikiremo abavandimwe bahunze. Vita yaravuze ati: “Mbona atari igikorwa kigaragaza ubwitange ahubwo ko ari igikorwa cy’urukundo. Ibyo nkorera abavandimwe baba barimo guhunga, bituma nishima, kuko twese turi umuryango umwe.

Natalia abana n’umugabo we n’umukobwa wabo Habriela mu mugi wa Ternopil. Igihe intambara yatangiraga bose batakaje akazi kabo kandi bakoresheje amafaranga hafi ya yose bari barizigamiye kugira ngo bagure ibyo bakeneye. Nubwo byari bimeze gutyo, bacumbikiye mushiki wacu wahunze wari kumwe n’umukobwa we ufite ubumuga.

Vita (uhera iburyo) ari kumwe n’Abahamya bacumbitse mu nzu ye, mu gihe we yagiye kubana na mwene wabo

Natalia yagize ati: “Nibutse inkuru ya mushiki wacu wo muri Afurika wari ufite ibintu bike cyane wacumbikiye abavandimwe na bashiki bacu 14 bari baje mu ikoraniro kandi nta kintu bigeze babura.” Yavuze ko uwo mushiki wacu yamwigishije gushyira inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere.

Nubwo abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine bahanganye n’ibibazo bikomeye, biringira Yehova, ‘bakagira umuco wo kwakira abashyitsi.’—Abaroma 12:13.