3 WERURWE 2022
UKRAINE
Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje
Ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, u Burusiya bwagabye igitero muri Ukraine. Muri icyo gihugu hari Abahamya ba Yehova barenga 129 000 ubariyemo n’abana babo. Ibiro by’ishami byashyizeho komite 27 zishinzwe ubutabazi kugira ngo zihe abavandimwe na bashiki bacu ibintu by’ibanze bakeneye. Nanone abavandimwe na bashiki bacu bagaragarizanya urukundo rwa kivandimwe bafashanya, bahumurizanya kandi bakita no ku baturanyi babo muri ibi bihe bitaboroheye.
Nubwo abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu bagumye mu gihugu hari bamwe bahisemo guhunga. Abahunze bakoze urugendo rurerure ku buryo hari abagenze ibirometero bigera kuri 30 kandi byabasabye iminsi itatu cyangwa ine kugira ngo bagere ku mipaka. Ababwiriza bo mu duce bahungiramo bashakisha bagenzi babo, aho baba babategerereje kugira ngo bahite babafasha, babahe ibiribwa,amazi n’ibindi bintu by’ibanze bakeneye. Iyo abavandimwe na bashiki bacu bamaze kwambuka imipaka bakagera mu bihugu baturanye, bakirwa n’Abahamya bagenzi babo, baba bafite ibyapa bya jw.org, bakabahumuriza kandi bakabaha ibintu by’ibanze bakeneye.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Ikibabaje n’uko ku itariki ya 1 Werurwe 2022 umuvandimwe wo mu gace ka Kharkiv yapfuye kandi umugore we agakomereka bikomeye bitewe n’ibisasu byarashwe muri ako gace
Abandi bashiki bacu 3 na bo barakomeretse
Ababwiriza barenga 5 000 barahunze
Inzu 2 zarasenyutse
Inzu 3 zarangiritse bikabije
Inzu 35 zarangiritse bidakabije
Inzu z’ubwami 2 zarangiritse
Ababwiriza benshi babuze umuriro w’amashanyarazi, ubushyuhe mu nzu, itumanaho rya telefone rirahagarara kandi babura n’amazi
Ibikorwa by’ubutabazi
Muri Ukraine hashyizweho komite z’ubutabazi 27
Izo komite zafashije ababwiriza bagera kuri 867 kubona aho kuba mu duce turimo umutekano
Komite zirimo zirakora uko zishoboye ngo zibonere abo babwiriza ibyo bakeneye harimo ibiribwa, amazi n’ibindi
Iyi mibare igaragaza ibyavuye mu igenzura ry’ibanze
Dusenga dusaba ko abavandimwe na bashiki bacu bakomeza kugira ubwenge no gusobanukirwa kugira ngo babashe guhangana n’ibyo bihe bihangayikishije kandi biteye ubwoba, bagaragarizanya urukundo rwa kivandimwe.—Imigani 9:10; 1 Abatesalonike 4:9.