Soma ibirimo

12 UKUBOZA 2019
UKRAINE

Bahawe uburenganzira bwo guteranira mu Nzu y’Ubwami

Bahawe uburenganzira bwo guteranira mu Nzu y’Ubwami

Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Tetiiv, muri Ukraine, bemerewe guteranira mu Nzu y’Ubwami yabo, nyuma yo gutsinda urubanza bari bamaze imyaka ine baburana. Abavandimwe bacu barangije kubaka iyo nzu mu kwezi k’Ukuboza 2014. Icyakora, ikigo k’igihugu gishinzwe ibirebana n’imyubakire, cyakomeje kubima icyangombwa kibaha uburenganzira bwo kuyiteraniramo, kibaca amande ahanitse, kandi nubwo iyo nzu yari yaruzuye, kivuga ko nta burenganzira bari bafite bwo kuyubaka.

Ku itariki ya 10 Ukwakira 2018, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwo muri icyo gihugu rwafashe umwanzuro uvuga ko abavandimwe bacu bubahirije amabwiriza agenga imyubakire. Nanone, urwo rukiko rwavuze ko Amasezerano y’ibihugu by’u Burayi arebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu icyo gihugu kigenderaho, aha abantu uburenganzira bwo kubaka ahantu ho gusengera. Ku itariki ya 28 Werurwe 2019, umuyobozi mushya wa cya kigo gishinzwe imyubakire, yahaye abavandimwe bacu icyangombwa kibemerera gukoresha ya Nzu y’Ubwami, kandi muri uko kwezi batangira kuyiteraniramo.

Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2019, abo bavandimwe bacu batumiye abantu bose babishaka ngo baze basure iyo Nzu y’Ubwami. Icyo gihe, haje abayobozi b’umugi, ab’akarere n’abatuye hafi aho. Anatoliy Fedorovych Zavalniuk, na we ukurikirana ibirebana n’imyubakire, yaravuze ati: “Mwubahirije amategeko n’amabwiriza y’igihugu, kandi ntimwarenga ku byo mwari mwemerewe n’ubuyobozi. Uru rusengero rwanyu rubereye aha hantu, kandi rwiyongera ku bintu nyaburanga bitatse uyu mugi. Mwarakoze cyane.”

Twifatanyije n’abavandimwe bacu bo mu mugi wa Tetiiv, mu byishimo batewe no gutsinda urwo bubanza. Nta gisa no kuba bashobora guteranira mu Nzu y’Ubwami, maze bagasingiza Yehova!—Zaburi 69:30.