Soma ibirimo

Hashize imyaka ijana igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo mu rurimi rwo muri Ukraine igera ku bantu bo hirya no hino ku isi

4 MUTARAMA 2024
UKRAINE

Hashize imyaka ijana igazeti y’Umunara w’Umurinzi itangiye gusohoka mu rurimi rwo muri Ukraine

Hashize imyaka ijana igazeti y’Umunara w’Umurinzi itangiye gusohoka mu rurimi rwo muri Ukraine

Igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi yo mu rurimi rwo muri Ukraine yasohotse bwa mbere muri Mutarama 1924

Mu kwezi kwa Mutarama 2024 igazeti y’Umunara w’Umurinzi yujuje imyaka 100 itangiye gusohoka mu rurimi rwo muri Ukraine. Ubutumwa bwiza bwatangiye kubwirizwa mu gihugu cya Ukraine mu ntangiriro z’umwaka wa 1891, kandi abantu benshi bemeye kumva ubutumwa bwo muri Bibiliya. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, umubare w’abantu bavuga ururimi rw’Ikinyawukereniya bemeye kwiga Bibiliya warushijeho kwiyongera. Icyakora, bitewe n’ibibazo bya politike byari muri Ukraine nyuma y’umwaka wa 1900, abantu benshi bavuga ururimi rwo muri Ukraine bahungiye mu bindi bihugu, benshi bajya muri Kanada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igihe umuvandimwe J.F.Rutherford yasuraga Kanada mu mwaka wa 1923, yasabye umuvandimwe Emil Zarysky, wari ufite ababyeyi baturutse muri Ukraine, gufasha mu buhinduzi bw’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rwo muri Ukraine. Icyo gihe Emil yari yaratangiye gukora ubupayiniya, ari umugenzuzi usura amatorero kandi we n’umugore we Mariya bari bafite abana batanu. Nubwo byari bimeze gutyo, yemeye gukora ibyo umuvandimwe Rutherford yamusabye, maze muri Mutarama 1924 basohora bwa mbere Umunara w’Umurinzi mu rurimi rwo muri Ukraine. Emil yakomeje gukora akazi k’ubuhinduzi mu gihe cy’imyaka igera kuri 40. Umukobwa we witwa Rose yaravuze ati: “Ikintu nibuka icyo gihe kurusha ibindi, ni imashini yandika papa yakoreshaga yahoraga isakuza.”

Mu mwaka wa 1964, Emil yatoje umuvandimwe Maurice Saranchuk n’umugore we Anne uko bajya bahindura Umunara w’Umurinzi mu rurimi rwo muri Ukraine. Uwo muryango wakoranye umwete uwo murimo w’ubuhinduzi, ku buryo banakoraga umurimo w’ubuhinduzi mu masaha y’ikiruhuko, igihe babaga bari mu kazi gasanzwe bicaye ku ntebe y’inyuma mu modoka yabo. Nyuma yaho babatunganyirije akumba gato, ku Nzu y’Ubwami bateraniragamo, kugira ngo abe ari ho bakorera ubuhinduzi. Mu mwaka wa 1977, Saranchuk n’umugore we batumiwe gukorera kuri Beteli yo muri Kanada. Hashize igihe, abandi bavandimwe bo ku biro by’ishami bavugaga Ikinyawukereniya batojwe guhindura neza Umunara w’Umurinzi n’ibindi bitabo bishingiye kuri Bibiliya.

Ibumoso: Emil na Mariya Zarysky, abahinduzi ba mbere bahinduye Umunara w’Umurinzi mu rurimi rwo muri Ukraine mu mwaka wa 1924. Iburyo: Maurice na Anne Saranchuk bakoze umurimo wo guhindura Umunara w’Umurinzi mu ntangiriro z’imyaka ya 1960

Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo umurimo w’Abahamya ba Yehova wamaze warabuzanyijwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti guhera mu mpera z’imyaka ya 1940, abavandimwe bacu bavumbuye uburyo bwo kugeza Umunara w’Umurinzi n’ibindi bitabo bishingiye kuri Bibiliya muri Ukraine. Iyo abavandimwe bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti babonaga izo nyandiko, barazifotoraga kandi bakazigeza kuri bagenzi babo kuko babaga bifuza cyane amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Nyuma yo gusenyuka kw’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu mwaka wa 1991, abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine bongeye gukorera Yehova mu bwisanzure. Nyuma yaho gato, hashyizweho ikipi y’ubuhinduzi ihindura mu rurimi rwo muri Ukraine ku biro by’ishami byo mu Budage. Hashize igihe, iyo kipe yimukiye muri Polonye mbere y’uko ijya gukorera ku biro by’ishami bishya bya Ukraine byashinzwe mu mwaka 2001. Mushiki wacu wafashije mu buhinduzi bwo mu rurimi rw’Unyawukereniya mu myaka 30 ishize, yagize ati: “Abavandimwe na Bashiki bacu bahinduye, bagakoporora kandi bakageza ku bantu Umunara w’Umurinzi muri iyo myaka bagize uruhare rukomeye ku iterambere ry’umuryango w’Abahamya ba Yehova tubona muri iki gihe. Iyo ntekereje imihati bashyizeho, bituma ndushaho gukorana umwete umurimo.”

Muri iki gihe, abantu bo hirya no hino ku isi babarirwa muri za miliyoni bavuga ururimi rwo muri Ukraine, bashimishwa no kuba bashobora kubona Umunara w’Umurinzi mu rurimi rwabo. Ubu muri Ukraine hari amatorero 541 n’amatsinda 67 akoresha Ikinyawukeriniya. Nanone hari amatsinda n’amatorero akoresha urwo rurimi mu bihugu bikurikira: Esipanye, Irilande, Kanada, Korowasiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Polonye, Repubulika ya Tchèque, Silovakiya, Suwede, u Bubiligi, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani n’u Bwongereza.

Dushimira cyane Yehova waduhaye Umunara w’Umurinzi mu rurimi rwo muri Ukraine, ukaba warafashije abantu benshi kumwiringira.—Zaburi 78:7.