22 MATA 2022
UKRAINE
“Iryo joro Yehova ntiyamfashe ukuboko gusa, ahubwo yaranteruye”
Bashiki bacu babiri bapfushije abagabo mu ntambara yo muri Ukraine bakomezwa no gutekereza ku masezerano ya Yehova
Bashiki bacu Liudmyla Mozul na Kateryna Rozdorska bakomeje kwihanganira agahinda n’ibikomere batewe n’intambara. Abagabo babo ari bo Petro Mozul na Dmytro Rozdorskyi bari mu Bahamya ba mbere bapfuye bazize intambara yo muri Ukraine. Ikibabaje ni uko ubu hamaze gupfa Abahamya 34 bazize iyo ntambara.
Petro na Liudmyla babatijwe mu mwaka wa 1994. Bari bamaze imyaka 43 bashakanye.
Liudmyla yaravuze ati: “Buri munsi Abavandimwe na bashiki bacu bambwira amagambo yo kumpumuriza. Bakomeza kumpamagara buri gihe. Nanone nakozwe ku mutima cyane n’amagambo yari mu ibaruwa nandikiwe n’ibiro by’ishami byo muri Ukraine.”
Intambara yatangiye ku itariki ya 24 Gashyantare 2022. Petro wari umukozi w’itorero, mu itorero rikoresha ururimi rw’amarenga yapfuye ku itariki ya 1 Werurwe 2022, igihe we n’umuryango we bageragezaga guhunga ibisasu byaterwaga mu mugi wa Kharkiv.
Uwo munsi, nyuma y’iminsi myinshi hagwa ibisasu, indege z’intambara zateye ibisasu mu mugi wabo. Abagize umuryango barahuye biyemeza gufata ibintu by’ingenzi mu minota 30 bagahunga batazuyaje. Petro na Liudmyla bagiye mu modoka imwe. Umuhungu wabo Oleksii n’umugore we Maryna bajya mu yindi. Liudmyla yaravuze ati: “Igihe twari mu muhanda dusohoka mu mugi, mu gace gatuwe indege z’intambara zatangiye gutera ibisasu mu mugi aho twanyuraga, ku buryo mu muhanda imodoka zataga ikerekezo kubera ko ibyo bisasu byari bifite imbaraga nyinshi.”
Imodoka y’umuvandimwe Petro, wari ufite imyaka 67 yataye umuhanda agira ngo yirinde kugonga imodoka y’umuhungu we Oleksii. Byatumye akomereka cyane, we na Liudmyla bahise babajyana kwa muganga. Nyuma yaho Petro yaje gupfa. Liudmyla yakomerekejwe ku kaguru no mu nda n’ibyuma byavuye ku gisasu. Oleksii na Maryna bo ntibakomeretse. Hashize iminsi itatu Liudmyla avuye mu bitaro ni bwo yamenye ko umugabo we Petro yapfuye.
Liudmyla yaravuze ati: “Uko ndushaho gutekereza ku neza ya Yehova no ku migambi ye niko ndushaho kugira amahoro yo mu mutima. Nizeye ntashidikanya ko mu isi nshya nzongera kubona umugabo wange kandi rwose singe uzarota icyo gihe gishimishije kigera.”
Dmytro na Kateryna bari bamaze imyaka umunani bashakanye. Baherukaga kuvugana ari ku kazi, igihe yabwiraga umugore we ati: “Mu kanya ndaba ngeze mu rugo.”
Nyuma y’amasaha runaka, ku itariki ya 08 Werurwe 2022, umukozi ukorana na Dmytro yahamagaye Kateryna amubwira ko umugabo we yakandagiye igisasu, akaba ari mu bitaro. Yapfuye nyuma y’amasaha make bari kumubaga.
Nyuma yo kumenya ko Dmytro yapfuye, Kateryna yaravuze ati: “Iryo joro Yehova ntiyamfashe akaboko gusa, ahubwo yaranteruye. Numvise andi hafi.”
Dmytro yari afite imyaka 28, yabatijwe mu mwaka 2006 kandi yari umusaza mu itorero riri mu gace ka Donetsk muri Ukraine.
Nyuma gato yo gushyingura Dmytro, Kateryna yakoze urugendo rw’amasaha 12 ahungira mu gace ko muri Ukraine karimo umutekano. Yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino muri Ukraine n’ahandi barankomeje. Banyeretse ko bankunda kandi byamfashije kwihangana.”
Akomeza agira ati: “Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza na byo birampumuriza. . . . Iyo numva binkomereye nongera gusoma muri Bibiliya mu Bafilipi 4:6, 7.”
Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azakomeza guha imbaraga no guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bapfushije ababo bakundaga, bazize intambara yo muri Ukraine.—Zaburi 61:1-3.