Soma ibirimo

Inzu y’Amakoraniro ya muri Tiachiv muri Ukraine, yashyizwemo ibikoresho kugira ngo yakirirwemo impunzi

8 WERURWE 2022
UKRAINE

RAPORO YA 1 | Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje

RAPORO YA 1 | Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu migi ya Mariupol, Kharkiv, Hostomel n’indi bahanganye n’ibibazo bikomeye biterwa n’ibisasu bikomeje kuraswa muri Ukraine. Hari abamaze nk’icyumweru cyose barabuze uko bava mu nzu. Ibiribwa byabaye bike, amashanyarazi, interineti ndetse na rezo za terefone byarahagaritswe bituma itumanaho rigorana.

Ikibabaje n’uko umusaza w’itorero wo mu gace Myrnohrad, witwa Dmytro Rozdorskyi ufite imyaka 28 yapfuye azize ibikomere yatewe n’uko yakandagiye mine. Dusenga dusabira ababuze ababo n’abavandimwe na bashiki bacu bari mu duce dukomeje kuraswaho cyane.—2 Abatesalonike 3:1.

Inzu y’Ubwami yo mu mugi wa Ovruch muri Ukraine, yangijwe bikomeye n’ibisasu bayirasheho

Iyi mibare ishingiye kuri raporo yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 7 Werurwe 2022:

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Hapfuye ababwiriza 2

  • Ababwiriza 8 barakomeretse

  • Ababwiriza 20 617 barahunze bava mu ngo zabo bajya mu duce turimo umutekano mu gihugu

  • Amazu 25 yarasenyutse

  • Amazu 29 yarangiritse bikomeye

  • Amazu 173 yarangiritse bidakomeye

  • Amazu y’Ubwami 5 yarangiritse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Muri Ukraine hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 27

  • Izo komite zafashije ababwiriza 6 548 kugera mu duce turimo umutekano

  • Ababwiriza 7 008 bahungiye mu bindi bihugu kandi bari kwitabwaho n’Abahamya bo muri ibyo bihugu

  • Inzu y’amakoraniro 1 n’amazu y’Ubwami agera kuri 30 aherereye mu burengerazuba bwa Ukraine, urugero nko muri Chernevtsi, Ivano-Frankivsk, Lviv no muri Transcarpathian yashyizwemo ibikoresho kugira ngo yakirirwemo impunzi