18 NYAKANGA 2022
UKRAINE
RAPORO YA 11 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo
“Bakomeje gukora ibyiza” mu gihugu kirimo intambara
Muri Ukraine, abavandimwe na bashiki bacu bishimiye gusubukura umurimo wo kubwiriza mu ruhame kandi bigera kuri byinshi. Abagenzuzi b’akarere n’abasaza b’amatorero bavuze ko abantu benshi bishimiye kongera kubona ibitabo byacu ku kagare kandi bavuze ko bari bakumbuye kubona Abahamya ba Yehova babwiriza mu gace kabo.
Mushiki wacu Tatiana wo mu itorero rya Serhiivka riri mu gace ka Odesa yafashe umwanzuro wo gusura abantu bose yari yaraganiriye na bo mbere y’iki cyorezo. Yaravuze ati: “Igihe twasubukuraga umurimo wo kubwiriza, niboneye ukuntu Yehova yaduhaye umugisha.” Umunsi umwe, yasuye umugore wari waranze kwiga Bibiliya mbere y’icyorezo. Kuri iyi ncuro, uwo mugore yemeye ko baganira ku ngingo zo muri Bibiliya kandi yahise yemera ko bigana Bibiliya. Tatiana yashoje agira ati: “Ngomba gusubira gusura abantu bose nari narasuye mbere y’icyorezo maze nkabasaba kubigisha Bibiliya.”
Yevheniy na Lilia bahungiye mu kandi gace karimo umutekano baturutse mu mugi wo muri Ukraine witwa Mariupol. Basize ibintu byabo byose. Bombi bifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe. Basobanura ukuntu umurimo wo kubwiriza wabafashije ukabarinda kwibanda ku bibazo bafite. Baravuze bati: “Tuzi ko ubuzima bwahindutse kubera intambara. Biragoye gutangirira ubuzima bushya mu kandi gace. Ariko twibuka ko ukuboko kwa Yehova atari kugufi, buri gihe Yehova afasha abagaragu be. Yaduhaye umwuka we wera n’abavandimwe biteguye kudufasha gutangira ubuzima mu kandi gace.”
Mu bindi bice byo muri Ukraine, abavandimwe na bashiki bacu batanga ubuhamya bakomeza gukora ibikorwa byiza. Urugero, hari itsinda ry’abavandimwe bo mu mugi wa Mykolaiv bafashije umuryango w’abagiraneza gusana no gutunganya ububiko bw’imfashanyo zigenewe abaturage. Abo bavandimwe banasannye amatiyo y’amazi, bakora utubati kandi bapanga amatoni menshi y’imfashanyo muri ubwo bubiko. Igihe uhagarariye uwo muryango utanga imfashanyo yazaga kugenzura imirimo yakozwe, byaramushimishije azenga amarira mu maso maze aravuga ati: “Sinari niteze ko mwakora ibintu nk’ibi.”
Nubwo abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine bahanganye n’ibibazo, bishimira cyane ibyo bageraho mu murimo wo kubwiriza no kuba bakomeza “gukora ibyiza.”—Abagalatiya 6:9.
Imibare ikurikira yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 13 Nyakanga 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari mu duce dutandukanye. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu.
Uko byifashe ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 42 bamaze gupfa
Ababwiriza 97 barakomeretse
Ababwiriza 28.683 barahunze bava mu byabo
Amazu 524 yarasenyutse
Amazu 588 yarangiritse bikomeye
Amazu 1.554 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 5 yarasenyutse
Amazu y’Ubwami 10 yarangiritse cyane
Amazu y’Ubwami 36 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Muri Ukraine hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 27
Abantu bagera ku 52.947 bafashijwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi kubona aho kuba hatekanye
Ababwiriza bagera ku 23.863 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho na bene wabo hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera