Soma ibirimo

Ku itariki ya 23 Nyakanga 2022 habatijwe abantu babiri muri Ukraine

12 KANAMA 2022
UKRAINE

RAPORO YA 12 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

“Intambara ntishobora guhagarika umurimo wo guhindura abantu abigishwa”

RAPORO YA 12 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

Guhera ku itariki ya 23 kugeza ku ya 31 Nyakanga, hari ababwiriza bari muri Ukraine n’abahungiye mu bindi bihugu, babatirijwe mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2022 rifite umutwe uvuga ngo: “Duharanire amahoro. Ku itariki ya 2 Kanama hari hamaze kubatizwa abantu 1.113 bakomoka muri Ukraine. Hari umuvandimwe wo muri Ukraine wagize ati: “Intambara ntishobora guhagarika umurimo wacu wo guhindura abantu abigishwa, nk’uko Yesu yabisezeranyije agira ati:‘ndi kumwe namwe iminsi yose.’”—Matayo 28:20.

Twishimiye kubagezaho inkuru z’ibyabaye zishimishije.

Natalia afite imyaka 63 akomoka muri Kreminna, mu gace ka Luhansk. We n’umukobwa we batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova ahagana mu mwaka wa 1990. Umukobwa we yagize amajyambere maze arabatizwa, ariko Natalia we ntiyigeze abatizwa. Igihe intambara yatangiraga, hari umuryango w’Abahamya ba Yehova watwaye Natalia bahungira mu gace karimo umutekano. Bamucumbikiye ku Nzu y’Ubwami iri Ivano-Frankivsk.

Natalia yaravuze ati: “Kubera ko hamaze igihe haturika ibisasu byinshi, sinaherukaga guseka. Ariko abavandimwe na bashiki bacu bangaragarije urukundo nyakuri. Sinari niteze ko bari kunyitaho bigeze aha. Icyo gihe urukundo nakundaga Yehova rwari rwaracogoye. Nasomaga BibiIiya cyane. Hari mushiki wacu wansabye kunyigisha Bibiliya akoresheje igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Uwo mushiki wacu yaje ari impano iturutse kuri Yehova.” Natalia yongeyeho ati: “Nishimiye ko niyeguriye Yehova nkaba nabaye Umuhamya we. Nifuza kubaho numvira itegeko rikomeye cyane kurusha andi, ryo ‘gukunda Yehova Imana yanjye n’umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose n’ubwenge bwanjye bwose.’”—Matayo 22:37.

Olia uri muri Polonye afashe icyapa bakoze cy’ikoraniro rifite umutwe uvuga ngo: “Duharanire amahoro”

Igihe intambara yatangiraga Olia ukomoka mu gace ka Cherkasy yari umubwiriza utarabatizwa. Ku itariki ya 6 Werurwe, we n’umukobwa we n’umwuzukuru we bahungiye muri Polonye. Olia yaravuze ati: “Twageze ino dufite udukapu two guhungana gusa. Ariko abavandimwe na bashiki bacu batwitayeho twese uko turi batatu. Ibyo byose byanyemeje ko umuryango wa Yehova wunze ubumwe kandi ko uyoborwa n’umwuka we. Ibyo bankoreye byatumye ndushaho kugira icyifuzo cyo kwegurira Yehova ubuzima bwanjye. Yamfashije mu bihe bikomeye none nanjye nifuza kumukorera no kumushimira.”

Yulia ufite imyaka 18 akomoka mu gace ka Donetsk. Yakuriye mu muryango w’Abahamya ba Yehova ariko ntiyigeze agira amajyambere kugira ngo abatizwe. Aratubwira ibyamubayeho nyuma gato y’aho intambara itangiriye. Yaravuze ati: “Nari ndyamye hasi kandi nabonaga ko nshobora gupfa isaha iyo ari yo yose. Ahantu twari dutuye hose hari hasenyutse ariko njye n’umuryango wanjye twararokotse. Ibyo bimaze kutubaho, narasenze maze ntangira gutekereza ku mico ya Yehova, numvise andi hafi kandi sinongeye gushidikanya niba namwiyegurira. Yehova yashubije amasengesho yanjye kandi yanyeretse ko andi hafi. Nari nsanzwe nemera ko Imana ibaho gusa ariko ubu ndayikunda.” Yulia yabatijwe ku itariki ya 23 Nyakanga.

David, ufite imyaka 11 ari mu Budage

Igihe intambara yatangiraga muri Ukraine, David ufite imyaka 11 we n’abagize umuryango we bahungiye mu Budage. Yabaye umubwiriza utarabatizwa, igihe yari afite imyaka 9. Yifuza cyane kugera ku ntego yishyiriyeho. Yaravuze ati: “Nafashe umwanzuro wo kubatizwa kubera ko nkunda Yehova nkaba nifuza no kuba inshuti ye. Igihe nabatizwaga narishimye cyane, kubera ko nabaye umwe mu bagize umuryango mwiza wa Yehova. Nkunda kubwira abantu ibyerekeye Yehova n’umugambi afitiye abantu, ikindi nsigaje kugeraho ni ukuba umupayiniya. Nanone nifuza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero kandi ntekereza kuzaba umukozi w’itorero. Indi ntego mfite ni iyo gukora kuri Beteli. Izo akaba ari inzozi nari mfite kuva mu mwaka wa 2018, igihe nasuraga ibiro by’ishami biri mu mugi wa Lviv.”

Olena ukomoka mu mugi wa Kyiv yabaye umubwiriza utarabatizwa mu mwaka wa 2011. Yamaze imyaka icumi yarakonje. Mu mwaka wa 2020, abasaza b’itorero baramusuye, bamuha agatabo kitwa Garukira Yehova. Yaravuze ati: “Nongeye kwiga Bibiliya kandi nsubira mu materaniro. Icyakora, nyuma y’igihe gito narongeye ndabireka. Igihe intambara yateraga, Yehova yashubije amasengesho yanjye kandi byatumye mbona ko yandinze, akanyereka urukundo kandi akampa amahoro yo mu mutima. Nahungiye muri Rumaniya kandi mbonayo Abahamya. Bangaragarije urukundo kandi banyitaho ku buryo numvaga ari nk’aho Yehova anyorosa ikiringiti kugira ngo nta konja.” Olena yabatijwe ku itariki ya 23 Nyakanga. Olena yashoje agira ati: “Nshimira Yehova kuba yaranyihanganiye. Namenye ko burya mu ‘bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga’”—Abafilipi 4:13.

Imibare ikurikira yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 2 Kamena 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari mu duce dutandukanye. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu.

Uko byifashe ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Hamaze gupfa ababwiriza 43

  • Hamaze gukomereka ababwiriza 97

  • Ababwiriza 22.568 barahunze bava mu byabo

  • Amazu 586 yarasenyutse

  • Amazu 613 yarangiritse bikabije

  • Amazu 1.632 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 5 yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 10 yarangiritse bikabije

  • Amazu y’Ubwami 37 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Muri Ukraine hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 27

  • Abantu bagera ku 53.836 bafashijwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi kubona aho kuba hatekanye

  • Ababwiriza bagera ku 24.867 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho na bene wabo hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera