Soma ibirimo

16 UGUSHYINGO 2022
UKRAINE

RAPORO YA 13 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

Gusubukura umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu

RAPORO YA 13 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

Mu kwezi kwa Kanama 2022, hatangajwe ko umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu ugiye gusubukurwa mu duce tutarimo intambara muri Ukraine. Abavandimwe na bashiki bacu bishimiye kwifatanya mu murimo. Abantu benshi bifuzaga kumva ubutumwa bwo muri Bibiliya. Hari umuntu wemeye kwiga Bibiliya, wagize ati: “Maze kubona ibintu biteye ubwoba n’imibabaro byatewe n’iyi ntambara ikomeje guca ibintu, niboneye neza ko Imana ari yo yonyine ishobora gukemura ibibazo abantu bahanganye na byo.” Inkuru zikurikira zivuga ibyabaye mu murimo wo kubwiriza.

Ruslan wavuye mu itorero rya Lanivts yari ahangayikishijwe no gusubira mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. We n’umugore we basenze Yehova cyane bamusaba kubaha ubutwari no kubafasha kubona abantu bifuza kumenya ibyiringiro by’igihe kizaza gishimishije. Batangajwe nuko mu masaha abiri gusa bari bamaze mu murimo, bavuganye n’abantu umunani kandi bose bemeye kwiga Bibiliya.

Igihe Olha waturutse mu itorero rya Kremenets yifatanyaga mu murimo, we n’uwo bari bari kumwe, hari umugabo waje yiruka abakurikiye maze ababaza niba barimo kubwira abantu Ijambo ry’Imana.Uwo mugabo yarababwiye ati: “Nywa itabi kandi nasabitswe n’inzoga. Nsobanukiwe neza ko vuba aha Imana izaducira urubanza, kandi icyo gihe sinifuza ko izasanga meze uku meze, ndifuza guhinduka.” Abo bashiki bacu bahise bamushakira umuvandimwe wo muri ako gace kugira ngo amufashe kwiga Bibiliya.

Igihe Vasyl wavuye mu gace ka Lviv-Riasne-Skhidnyi, yari mu murimo wo kubwiriza hamwe n’itsinda ry’umurimo ryo mu itorero rye, yabonye umugore bari barigeze kuganira kuri Bibiliya kandi hari hashize imyaka myinshi. Yibutse ko uwo mugore yamubwiye nabi afite umujinya ko atajya avugana n’Abahamya ba Yehova. Ariko yahisemo gukomanga kuri urwo rugo kandi amusaba ko yamwigisha Bibiliya. Yatangajwe n’uko uwo mugore yaje maze akamubwira ko yifuza gusobanukirwa Ibyanditswe Byera. Yemeye kwiga Bibiliya nuko abavandimwe bamushakira umuntu bazakomeza kwigana.

Serhii wo mu itorero rya Illintsi, yabatijwe mu mwaka wa 2021 kandi bwari ubwa mbere agiye kubwiriza ku nzu n’inzu. Yumvaga afite ubwoba ku buryo yamaze igihe yitegura kujya kubwiriza. Serhii yaravuze ati: “Narebye incuro nyinshi videwo zerekana uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Nyuma naje kubona ko icyo nari nkeneye cyane ari ukugira ubutwari.” Yaje kuvuga yishimye ko ubwoba yari afite, bwasimbuwe n’ibyishimo byinshi kubera ko yabonye uburyo bwo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza.

Ibyo ni na ko byagenze kuri Nikol wo muri Rozdil, wabaye umubwiriza utarabatizwa muri Kanama 2022. Yaravuze ati: “Numvaga mpangayitse kandi mfite ubwoba bwo kubwiriza imbonankubone. Ariko nyuma yo kubikora, naje kwibonera ko kubwira abandi ibyerekeye Yehova ndi kumwe nabo, binshimisha.”

Bashiki bacu babiri barimo kubwiriza ku nzu n’inzu

Imibare ikurikira yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 11 Ugushyingo 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari mu duce dutandukanye. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu.

Uko byifashe ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Hamaze gupfa ababwiriza 46

  • Hamaze gukomereka ababwiriza 97

  • Ababwiriza 12.569 barahunze bava mu byabo

  • Amazu 590 yarasenyutse

  • Amazu 645 yarangiritse bikabije

  • Amazu 1.722 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 6 yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 19 yarangiritse bikabije

  • Amazu y’Ubwami 63 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Muri Ukraine hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 27

  • Abantu bagera ku 53.948 bafashijwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi kubona aho kuba hatekanye

  • Ababwiriza bagera ku 25.983 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho na bene wabo hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera