29 UKUBOZA 2022
UKRAINE
RAPORO YA 15 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo
Guhera muri Gashyantare 2022, ubwo intambara yo muri Ukraine yatangiraga, amazu agera ku 3.000 y’Abahamya ba Yehova yarasenyutse andi arangirika. Muri Kanama, abavandimwe bo muri Ukraine bayobowe n’Urwego Rushinzwe Ubutabazi hamwe n’Urwego Rushinzwe Ubwubatsi n’ibishushanyo Mbonera, batangiye gusana amazu yangiritse ari mu duce turimo umutekano. Iyo mirimo ikubiyemo guhindura no gusana ibisenge by’amazu no guhindura amadirishya n’inzugi. Hamwe na hamwe, aho inzu yose yasenyutse, bafata igaraje bakarihinduramo inzu nto yo kubamo. Kugeza ubu, amazu 37 amaze kurangira naho andi 48 aracyarimo gusanwa.
Ntibyoroshye gusana muri ibi bihe by’umutekano muke. Icyakora abavandimwe ntibigeze bareka kwifatanya mu bikorwa by’ubutabazi. Mushiki wacu Svitlana, ufite imyaka 70 wo muri Velyka Dymerka, mu gace ka Kyiv yaravuze ati: “Sinari kubona amafaranga yo gusana igisenge n’ibaraza ry’inzu yanjye. Ariko Yehova yankoreye igitangaza. Abavandimwe baraje barayisana, mu minsi itatu gusa bari bayirangije.”
Mushiki wacu Nadiia wo mu mujyi wa Horenka, mu gace ka Kyiv, yasobanuye ukuntu ibikorwa by’ubutabazi byabafashije mu murimo wo kubwiriza. Yagize ati: “Imirimo yo gusana yakozwe, yabereye abantu bose ubuhamya. Ndetse n’abantu ntazi bavuga ukuntu Abahamya barangwa n’urukundo nyakuri. Ntibashobora kwiyumvisha ukuntu abantu duhuje ukwizera baje kumfasha.”
Ndetse n’abantu amazu yabo yasenyutse, bajya gufasha abandi gusana. Uko ni ko bimeze kuri Yevhen na Tetiana. Uyu mugabo n’umugore we, inzu yabo yashenywe n’igisasu. Aho kugira ngo bibande ku byo batakaje, bakorana umwete kugira ngo bite kuri bagenzi babo bahuje ukwizera. Yevhen yaravuze ati: “Buri gihe, intego yacu y’ibanze ni ugufasha abandi. Iyo twitaye ku bandi bidufasha guhangana n’ibibazo byacu.”
Ibyo ni na ko byagenze kuri mushiki wacu witwa Lidiia wo mu mujyi wa Hostomel, mu gace ka Kyiv. Abavandimwe bamaze gusana inzu ye, yahise yiyemeza kwifatanya mu bikorwa by’ubutabazi. Lidiia yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 16, bamaze ibyumweru bibiri basana inzu yanjye. Numvise meze nk’aho nageze mu isi nshya. Nanjye nifuza gufasha abandi.”
Umuvandimwe wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Ukraine, aherutse gusura uduce turi gukorwamo ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo atere inkunga abantu babuze amazu yabo. Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Abahamya bo muri Ukraine bakomeje kugaragarizanya urukundo mu buryo buhebuje. Icyakora twavuga ko iyi ntambara yatumye barushaho kunga ubumwe. Birashimishije kubona ukuntu imfashanyo bahabwa zituma barushaho gukora byinshi mu murimo no ‘gutuma Imana ishimwa cyane,’ nk’uko bivugwa mu 2 Abakorinto 9:12.”
Imibare ikurikira yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 20 Ukuboza 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari mu duce dutandukanye. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu.
Uko byifashe ku bavandimwe na bashiki bacu
Hamaze gupfa ababwiriza 47
Hamaze gukomereka ababwiriza 97
Ababwiriza 11.477 barahunze bava mu byabo
Amazu 590 yarasenyutse
Amazu 645 yarangiritse bikabije
Amazu 1.722 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 7 yarasenyutse
Amazu y’Ubwami 19 yarangiritse bikabije
Amazu y’Ubwami 68 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Muri Ukraine hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 26
Abantu bagera ku 54.212 bafashijwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi kubona aho kuba hatekanye
Ababwiriza bagera ku 26.892 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho na bene wabo hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera