11 WERURWE 2022
UKRAINE
RAPORO YA 2 | Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje
Mu duce turimo imirwano myinshi, urugero nko muri Mariupol, nta mashanyarazi cyangwa uburyo bwo gushyushya mu nzu bihari kandi itumanaho rya terefone n’irya interineti byarahagaritswe. Amadirishya y’inzu nyinshi yarangiritse, kandi ibiribwa n’amazi birimo gushira. Abavandimwe na bashiki bacu barenga 2 500 babuze uko bava muri Mariupol. Mu migi mike, urugero nka Bucha, Chernihiv, Hostomel, Irpin, Kyiv na Sumy, abantu bashobora guhunga. Ibyo byafashije abavandimwe na bashiki bacu bahungira ahantu hari umutekano.
Umusaza w’itorero akaba n’umupayiniya ufite imyaka 36, wabaga mu gace ka Hostomel, yahunganye n’umugore we n’ababyeyi be. Yavuze ibyamubayeho igihe imirwano yageraga mu gace atuyemo. Yaravuze ati:
“Kajugujugu zanyuraga hejuru y’inzu yacu. Buri gihe imodoka za gisirikare zabaga zuzuye umuhanda. Abasirikare bateye inzu yacu igihe twe twari twihishe muri kave. Umwe muri bo yarashe inshuro nyinshi muri kave. Amasasu yaguye ku gikapu cyo guhungana cya mama ariko nta we yakomerekeje. Twamaze amasaha agera kuri atatu cyangwa ane ntawe ukoma kandi ni ko hejuru yacu hakomezaga kumvikana amasasu menshi na za bombe. . . . Mu gitondo cyakurikiyeho igihe twarimo duhunga hari indi mirwano yatangiye hafi yacu. Burende za gisirikari zari zuzuye mu muhanda . . . Byari biteje akaga ariko kuguma uri ako gace ni byo byari biteje akaga kurushaho.
“Ibyo bintu byose byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwacu. Byatwigishije uko twashyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya menshi. Urugero nk’uko tudakwiye guhangayikishwa n’ejo hazaza, uko twanyurwa n’ibintu by’ibanze dufite n’uko twarushaho kwishingikiriza kuri Yehova mu gihe turi mu bihe bigoye.”
Tuzi ko Yehova Imana yacu azi neza ibibazo abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine bahanganye na byo. Ntazigera ananirwa ku bitaho.—2 Petero 2:9.
Iyi mibare ishingiye kuri raporo yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 10 Werurwe 2022:
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 2 barapfuye
Ababwiriza 8 barakomeretse
Ababwiriza 25 407 bavuye mu ngo zabo bahungira ahantu hari umutekano mu gihugu
Amazu 25 yarasenyutse
Amazu 59 yarangiritse bikabije
Amazu 222 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 7 yarangiritse
Ibikorwa by’ubutabazi
Muri Ukraine hashyizweho komite 27 zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi
Komite zishinzwe ubutabazi zafashije ababwiriza bagera ku 10 566 kubona aho baba bari hari umutekano
Ababwiriza bagera ku 9 635 bahungiye mu bindi bihugu kandi bari kwitabwaho n’Abahamya bagenzi babo