23 WERURWE 2022
UKRAINE
RAPORO YA 4 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo
Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bari mu mugi wa Mariupol. Muri uwo mugi, imirwano ikomeje guca ibintu kandi hirya no hino hakomeje kuraswa ibisasu bikomeye. Ikibabaje ni uko hari abavandimwe na bashiki bacu batandatu bahitanywe n’ibyo bisasu. Muri Ukraine Abahamya icumi bamaze guhitanwa n’iyo ntambara. Nanone, nk’uko byatangajwe mu makuru hari inzu iberamo imikino yari yahungiyemo abantu bagera ku 1 000 yateweho ibisasu mu cyumweru gishize. Nta Muhamya waguye muri icyo gitero ariko hari abakomeretse bidakabije.
Abavandimwe bagera kuri 750 babashije guhunga bava muri Mariupol, mu gihe abandi bagera ku 1 600 bakiri muri uwo mugi. Abenshi muri bo bari mu gice cy’uburasirazuba bwa Mariupol ubu hagenzurwa n’ingabo z’Abarusiya.
Nk’uko twabivuze muri raporo y’ubushize, abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 200 bahungiye mu kibanza kirimo Inzu y’amakoraniro hamwe n’Inzu y’Ubwami, bihishe muri kave. Igihe abo bavandimwe babonaga uko batuvugisha, baratubwiye bati:
“Igihe haraswaga ibisasu, hari abavandimwe na bashiki bacu bari bahiye ubwoba. Bamwe batangiye kurira. Igihe twumvaga ibisasu biturikira hanze, twatekereje ko dushobora gupfa bitewe n’ibisasu cyangwa inkongi y’umuriro yatewe n’ibyo bisasu. Hari umusaza w’itorero wasabye abari aho kuririmba indirimbo z’Ubwami.Twese twaririmbiye hamwe indirimbo ziri hagati ya 10 na 15, imwe irangira dutera indi. Iyo urusaku rw’ibisasu rwiyongeraga n’inzu ikanyeganyega, ni ko natwe twarushagaho kongera ijwi turirimba cyane. Hanyuma twasomye Zaburi ya 27 maze tuyiganiraho. Ibyo birangiye, buri wese yatangiye kubwira abandi imirongo yo muri Bibiliya akunda cyane kandi agasobanura uko yagiye imufasha. . . . Icyo gihe twiboneye ko Yehova ari ‘Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose,’ udufasha gutuza mu bihe bikomeye kurusha ibindi.”—2 Abakorinto 1:3, 4.
Abasaza b’itorero bitanga cyane hamwe n’abagize Komite Zishinzwe Ubutabazi muri ako gace, bahara ubuzima bwabo bakomeza gushakisha abavandimwe na bashiki bacu kandi bakabashyira ibyokurya n’imiti. Iyo abo bavandimwe barimo gushakisha bagenzi babo bahuje ukwizera bari mu mugi, hari ubwo bagenda bakuruza inda kugira ngo bikinge amasasu. Duterwa ishema n’abo bavandimwe bacu bitanga kandi bakaba ‘biteguye gucibwa amajosi’ ku bw’Abahamya bagenzi babo.—Abaroma 16:4.
Kubera ko muri uwo mugi hari ikibazo k’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi na gaze, bashiki bacu b’intwari batekera hanze bakoresheje inkwi. Iyo bahishije boherereza ibyokurya ababwiriza bageze mu za bukuru n’abafite ubumuga. Abavandimwe bacu benshi batakaje ibyo bari batunze, amazu n’imodoka zabo, ariko bishimira cyane ko Abahamya bagenzi babo bakomeje kubitaho no kubagaragariza urukundo.
Abari aho bahungiye bakomeje ibikorwa byabo byo gukorera Imana buri gihe, bakomeza kwigira Bibiliya hamwe no kugeza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya aho bishoboka.
Imibare ikurikira yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 22 Werurwe 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari mu duce dutandukanye. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu.
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 10 barapfuye
Ababwiriza 27 barakomeretse
Ababwiriza 33 180 bavuye mu byabo bahungira mu duce turimo umutekano
Amazu 78 yarasenyutse
Amazu 102 yarangiritse bikabije
Amazu 484 yarangiritse bidakabije
Inzu y’Ubwami 1 yarasenyutse
Amazu y’Ubwami 4 yarangiritse bikabije
Amazu y’Ubwami 18 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 27 muri Ukraine
Ababwiriza 25 069 bafashijwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi kubona aho kuba hatekanye
Ababwiriza 14 308 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho n’Abahamya bagenzi babo