Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Abantu benshi bari aho bategera gari ya moshi mu mugi wa Lviv. Inzu y’Umuhamya yaguweho n’igisasu irimo gushya. Abasaza b’itorero bo mu mugi wa Mariupol barimo gushakisha Abahamya bagenzi babo

1 MATA 2022
UKRAINE

RAPORO YA 5 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

RAPORO YA 5 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

Inkuru ibabaje ni uko ku itariki ya 29 Werurwe 2022, hari abavandimwe na bashiki bacu barindwi baguye mu mugi wa Mariupol. Ubu hamaze gupfa Abahamya 17 bazize intambara yo muri Ukraine.

Abagize Komite Zishinzwe Ubutabazi zo muri Ukraine barimo gukora ubutaruhuka, kandi bakemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo batange imfashanyo ari na ko bakomeza gushakisha Abahamya bagenzi babo bakiri mu duce intambara yibasiye cyane.

Urugero, abavandimwe bari muri izo komite babashije kugeza ibyokurya, imiti n’ibindi bintu by’ibanze, mu migi yibasiwe n’intambara nka Kharkiv, Kramatorsk na Mariupol. Umwe mu bagize Komite Ishinzwe Ubutabazi akora urugendo rw’ibirometero 500 buri munsi anyura kuri za bariyeri nyinshi ashyiriye ibyokurya n’imiti ababwiriza bagera ku 2 700.

Nanone abagize izo komite bafasha abavandimwe na bashiki bacu bari mu duce turimo kuberamo intambara guhunga. Umuvandimwe uri muri Komite Ishinzwe Ubutabazi yo mu gace ka Chernihiv yaravuze ati: “Igihe abasirikare batangiraga gutera ibisasu ku mazu, byari biteje akaga kuguma muri uwo mugi. Kubera ko umuriro wari wabuze interineti ntiyakoraga. Byabaye ngombwa ko abasaza bajya kuri buri rugo aho abavandimwe bari bihishe muri kave maze bakabamenyesha ko hateganyijwe imodoka zo kubahungisha.”

Hari umuntu ufite kampani yo gutwara abantu wemeye gukoresha imodoka na za bisi ze. Yakoze urugendo inshuro ikenda, ahungisha Abahamya 254 bo mu mugi wa Chernihiv. Hari n’igihe yakoze umuhanda kugira ngo abone uko atambuka. Abavandimwe bamushimiye cyane ukuntu yabafashije.

Dukomeje kwihanganisha ababuze ababo muri iyi ntambara ikomeje guca ibintu. Twese dutegerezanyije amatsiko igihe amasezerano yo mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya, azasohorera igihe urupfu no kubabara bitazongera kubaho ukundi.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Ababwiriza bagera 40 bahunze bavuye mu mugi wa Chernihiv. Bakiriwe ku Nzu y’Ubwami iri mu gace karimo umutekano

Imibare ikurikira yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 29 Werurwe 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari mu duce dutandukanye. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu.

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza 17 ni bo bamaze gupfa

  • Ababwiriza 35 barakomeretse

  • Ababwiriza 36 313 bavuye mu byabo bahungira mu duce turimo umutekano

  • Amazu 114 yarasenyutse

  • Amazu 144 yarangiritse bikabije

  • Amazu 612 yarangiritse bidakabije

  • Inzu y’Ubwami 1 yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 7 yarangiritse bikabije

  • Amazu y’Ubwami 23 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 27 muri Ukraine

  • Ababwiriza 34 739 bafashijwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi kubona aho kuba hatekanye

  • Ababwiriza 16 175 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho n’Abahamya bagenzi babo