Soma ibirimo

Ibumoso: Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine barimo gupakira imfashanyo zivuye muri Polonye. Iburyo: Inzu y’umuvandimwe wo mu mugi wa Hostomel yashenywe n’igisasu

13 MATA 2022
UKRAINE

RAPORO YA 6 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

RAPORO YA 6 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

Tubabajwe n’uko hari abandi bavandimwe na bashiki bacu bane baguye mu ntambara yo muri Ukraine. Ubu Abahamya ba Yehova bamaze kugwa muri iyo ntambara, bose hamwe ni 28.

Nk’uko byatangajwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga, imigi ikikije umurwa mukuru Kyiv yabereyemo imirwano ikomeye intambara igitangira. Ugereranyije muri ako gace hari ababwiriza bagera ku 4 900. Muri abo, abagera ku 3 500 bahungiye mu duce turimo umutekano.

Inkuru z’ibyabaye zikurikira ziratwereka ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bo muri utwo duce bakomeje gushikama nubwo bahanganye n’ibigeragezo bikomeye cyane.

Oleksandr, umusaza w’itorero ryo mu mugi wa Makariv yahungiye mu gace karimo umutekano muri Ukraine hagati. Icyakora bitewe n’ukuntu yari ahangayikishijwe n’ababwiriza bane bateranira mu ifasi yabo batabashaga kuvugana, yasubiye mu gace karimo intambara kubashakisha. Oleksandr yagize ati: “Niboneye ko Yehova aha agaciro gakomeye abamusenga. . . . Igihe nageraga mu mbuga y’aho babaga,nabonye ko hari haraguye ibisasu. Urugi rwinjira muri kave rwari rufunze, kandi igihe nabahamagaraga nta wabashije kwitaba terefone. Ibyo byanteye ubwoba.” Oleksandr yamennye urwo rugi abona itsinda ry’abantu bahagaze bamuhanze amaso. Yahasanze Abahamya n’abaturanyi babo batari Abahamya bihishe hamwe.

Yaroslav n’umugore we (hagati) na Oleksandr n’umugore we bageze ahantu hari umutekano barimo gusangira

Yaroslav, umwe mu babwiriza bari bari muri iyo kave yavuze ko bari bahamaze iminsi umunani. Yaravuze ati: “Buri munsi twaryaga biswi gusa tukanywa n’ikirahuri cy’amazi. Icyakora twasomaga Bibiliya n’ibitabo byacu, tugasenga kandi tugaterana inkunga. Igihe numvaga Oleksandr ampamagara mu izina, natekereje ko ari abasirikare baje kumfata. Naribwiye nti: ‘Ubu ngiye gupfa. Ibinyuranye n’ibyo yaraturokoye twese. Dushimira Yehova kuba yaraduhaye abavandimwe na bashiki bacu badukunda kandi biteguye gutanga ubuzima bwabo kugira ngo baturokore.”

Umuvandimwe Pylyp

Pylyp hamwe n’abandi bavandimwe biyemeje kujya bajyanira ibyokurya Abahamya basigaye mu mugi wa Borodianka. Ku itariki ya 17 Werurwe, igihe Pylyp yari agiye muri uwo mugi ashyiriye abavandimwe ibyokurya, abasirikare bahagaritse imodoka ye kandi bamwambura ibyo yari atwaye. Hanyuma abasirikare baramufashe we n’undi muvandimwe bari kumwe, babambika amapingu kandi babapfuka mu maso, barangije babajyana ahantu muri kave babafungira hamwe n’abagabo barindwi. Hashize iminsi ibiri babakuye muri iyo kasho, babajyana aho ababarindaga babakubitaga nijoro. Pylyp yaravuze ati: “Sinari nzi ko nzava aho hantu. Nakomezaga gusenga Yehova musaba kumubera indahemuka.”

Igihe bari bari gukubita umuvandimwe Pylyp yatangiye gusenga avuga cyane, asaba Yehova ko yafasha bashiki bacu bageze mu za bukuru badafite ibyokurya, ko yarinda umuryango we kandi ko amushimira imyaka amaze amukorera yishimye. Umuntu wabarindaga yamushubije muri kasho, maze Pylyp akomeza gusenga asaba ko abasirikare basobanukirwa ko we na mugenzi we atari abagizi ba nabi. Batangiye kubwiriza ababarindaga. Bamaze iminsi ibiri babwiriza abazaga kubarinda, uko basimburanwaga barababwirizaga bose. Ikindi kandi umwe mu bagabo bari bafunganywe, yashimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya. Yashimiye cyane abo Bahamya. Ku itariki ya 27 Werurwe, uwo mugabo n’abo Bahamya bararekuwe.

Mushiki wacu w’umuseribateri witwa Svitlana, wo mu mugi wa Bucha, yamaze ibyumweru bibiri atarabona uko ahunga ngo ave mu gace karimo intambara. Yaravuze ati: “Nasobanukiwe neza kurushaho akamaro k’amahoro Yehova aduha. Kuba dufite amahoro y’Imana ntibisobanura ko buri gihe tuba tuzi icyo tugomba gukora. Icyakora igihe tuba tutazi icyo twakora ku bibazo dufite, twishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye.”

Igihe Svitlana yari mu rugendo ahungira mu gace karimo umutekano muri Ukraine, yabwirije umugore wari kumwe n’umwana wa musaza we. Bose bageze ahantu hari umutekano maze bakirwa n’umuryango w’Abahamya ba Yehova. Uwo muryango wacumbikiye uwo mugore n’uwo mwana na Svitlana. Umunsi wakurikiyeho, uwo mugore yasabye kujya mu materaniro, asaba ko bamuha na Bibiliya ndetse n’ibitabo byacu. Svitlana akomeje kumwitaho.

Imibare ikurikira yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 12 Mata 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari mu duce dutandukanye. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu.

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza 28 ni bo bamaze gupfa

  • Ababwiriza 48 barakomeretse

  • Ababwiriza 40 778 bavuye mu byabo bahungira mu duce turimo umutekano

  • Amazu 278 yarasenyutse

  • Amazu 268 yarangiritse cyane

  • Amazu 746 yarangiritse bidakabije

  • Inzu y’Ubwami yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 9 yarangiritse cyane

  • Amazu y’Ubwami 26 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 27 muri Ukraine

  • Ababwiriza 41 974 bafashijwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi kubona aho kuba hatekanye

  • Ababwiriza 18 097 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho n’Abahamya bagenzi babo