Soma ibirimo

Bahumuriza abavanywe mu byabo bakoresheje Bibiliya

23 GICURASI 2022
UKRAINE

RAPORO YA 8 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

Abavandimwe bakomeje guhumuriza bagenzi babo muri ibi bihe by’intambara

RAPORO YA 8 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

Mu gihe intambara ikomeje guca ibintu muri Ukraine, ibiro by’ishami byo muri icyo gihugu bikomeje kongera imbaraga mu gusura no guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu. Mu gihugu hose, abavandimwe bafite inshingano barimo gusura no gukoresha Ijambo ry’Imana bahumuriza ababwiriza babarirwa mu bihumbi bavanywe mu byabo n’intambara. Abavandimwe na bashiki bacu baterwa inkunga no kubona abasaza babasura. Umuvandimwe uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami yasuye Abahamya ba Yehova bavanywe mu byabo n’intambara, bahungiye mu gace k’iburengerazuba bwa Ukraine. Ku Nzu y’Ubwami yo mu mugi wa Uzhgorod hacumbikiwe abavandimwe na bashiki bagera kuri 30. Nyuma y’urwo ruzinduko hari mushiki wacu wagize ati: “Numvaga meze nk’aho Yehova anteruye maze akampohera.”

Nanone abasaza bakora uko bashoboye kose bagasura abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 100 bakorana umwete, bari muri Komite Zishinzwe Ubutabazi 27. Umuvandimwe witwa Ihor, umwe mu bagize Komite Ishinzwe Ubutabazi yaravuze ati: “Igihe bansabaga gufasha muri iyo komite, nge n’umugore wange twari twarahunze ducumbikiwe ahandi. Igihe twari duhangayitse cyane, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami yaradusuye kandi abona igihe cyo kudutega amatwi nubwo ubusanzwe aba ahuze. Mu by’ukuri twiboneye ko aduhangayikiye.” Ihor yongeyeho ati: “Igihe cyose tugeze mu bibazo tukumva nta cyo twakora kandi nta gisubizo dufite, tugasenga Yehova tumubwira icyo kibazo, inshuro nyinshi twiboneye ko atwumva kandi akadufasha.”

Naho ku birebana n’Amazu y’Ubwami yo mu duce intambara iri kuberamo: hari 4 yasenyutse burundu, 8 arangirika bikabije naho 33 yarangiritse bidakabije.

Inzu y’Ubwami yo hafi y’umugi wa Kyiv mu mwaka wa 2019 (ibumoso) no muri iki gihe (iburyo)

Imibare ikurikira yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 17 Gicurasi 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari mu duce dutandukanye. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza 37 bamaze gupfa

  • Ababwiriza 74 barakomeretse

  • Ababwiriza 45 253 bavuye mu byabo bahungira mu duce turimo umutekano

  • Amazu 418 yarasenyutse

  • Amazu 466 yarangiritse bikabije

  • Amazu 1 213 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 4 yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 8 yarangiritse bikabije

  • Amazu y’Ubwami 33 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Muri Ukraine hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 27

  • Abantu 48 806 bafashijwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi kubona aho kuba hatekanye

  • Ababwiriza 21 786 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho n’Abahamya bagenzi babo